Jacob Zuma wabaye Perezida wa S.Africa agiye kumara umwaka muri Gereza kubera agasuzuguro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena, Umucamanza w'urukiko ruburanisha Jacob Zuma ku byaha birimo ibya ruswa akurikiranyweho, yavuze ko yanze kwitaba mu kwezi kwa 02 k'uyu mwaka.

Uyu mucamanza yavuze ko ntakindi urukiko rwavuga uretse gufata umwanzuro w'igihano kigomba guhabwa Jacob Zuma kubera kwanga kurwitaba, akaba yarakoze icyaha cyo gusuzugura urukiko.

Umucamanza yagize ati 'Nta yandi mahitamo mfite uretse gukatira Zuma igifungo. Urukiko rutegetse ko Zuma afungwa amezi 15.'

Uyu mucamanza kandi yategetse ko Jacob Zuma yishyikiriza inzego mu gihe kitarenze iminsi itanu kugira ngo ajyanwe muri gereza gufungwa ariya mezi 15 bitaba ibyo, Minisitiri w'Umutekano agahita ategeka ko Polisi imufata.

Perezida Zuma wayoboye Afurika y'epfo mu gihe cy'imyaka icyenda kugeza muri 2018 ubwo yeguraga, akurikiranyweho kandi ruswa ya Miliyaridi 5 USD mu bikorwa by'isoko ry'intwaro kuva mu 1990

We n'abo bakoranye bahakana biriya byaha, bavuga ko ibi birego bishingiye ku mpamvu za Politiki, akavuga ko bigamije kumugirira nabi kuko abari inyuma ari abanzi be bo mu ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri kiriya Gihugu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Jacob-Zuma-wabaye-Perezida-wa-S-Africa-agiye-kumara-umwaka-muri-Gereza-kubera-agasuzuguro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)