Nyuma yo gusinyisha Bruce Melodie, Tecno yata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 15/05/2021 ni bwo TECNO yerekanye telefone nshya yashyize ku isoko ya 'Camon17' yasimbuye Camon16. Si ibyo gusa kuko icyamamare mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie yagiye yerekanwa ku byapa bitandukanye ko ariwe sura nshya y'iyi telefone yagejejwe ku isoko ndetse hanakoreshwa ijambo #BruceGoesBlue ku mbuga nkoranyambaga rishimangira iki gikorwa.

Uyu muhanzi ukomeye unakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yaho Bruce Melodie akaba yarinjiye mu muryango mugari wa TECNO uzwi nka #TecnoFamily uhuriwemo n'ibyamamare bifite amazina akomeye arimo The Ben, Shaddyboo hamwe na Miss Muyango Uwase.

Uretse kuba Bruce Melodie ari mu bagize TecnoFamily ihuriwemo n'ibyamamare byo mu Rwanda yaninjiye mu muryango mugari w'ibyamamare ku rwego rw'isi byamamariza TECNO. Muri aba bahanzi b'ibikomerezwa harimo Chris Evans, WizKid, Khaligraph Jones, n'abandi, ibi bikaba aribyo biri gutuma Camon17 iba telefone nshya igezweho muri Africa.

TECNO kandi yanatangije ubukangurambaga bwiswe 'Camera Camp' aho abanyarwanda bose bemerewe kwitabira, abazabwitabira bakazagirana ibyishimo n'ibyamamare byamamariza TECNO kuko bazajyana gukorana ibikorwa birimo 'Camping' (Umwiherero) maze bakabika inzibutso zabo zuzuye ibyishimo bakoresheje Camera nziza ya Camon17. Mu itangizwa ry'ayo marushanwa nibwo Bruce Melodie yatangiye gukorana ku mugaragaro na Tecno Mobile.

Kwitabira aya marushanwa nta kindi bisaba uretse kuba wagura telefone ya Camon17 ku iduka rya TECNO rikwegereye maze ukuzuza ibisabwa byo kwiyandikisha cyangwa ukabikorera kuri murandasi aho wakwifata amashusho yawe uri kuririmba cyangwa kubyina indirimbo ya Bruce Melodie ushaka warangiza ugakora tagi (Tagging) kuri TECNO Mobile Rwanda na #BruceGoesBlue cyangwa #CameraCamp.

Abo amashusho yabo azakundwa cyane bazatoranywa gukomeza amarushanwa aho bazagira amahirwe yo kwishimana n'ibyamamare byamamariza TECNO, abazagera mu majonjora ya nyuma bakaba bafite amahirwe yo kuzatsindira telefone nshya za Camon17. Ukeneye ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yakwandikira Tecno ku mbuga nkoranyambaga zabo bakagusobaburira, kuri Facebook [@TecnoMobileRwanda], Instagram/Twitter [@TecnoMobileRW], cyangwa ugahamagara [0782888000].


Abitabira iri rushanwa barasabwa kuririmba no kubyina indirimbo za Bruce Melodie


Bruce Melodie na Miss Muyango bari kwamamaza telefone ya Tecno Camon17


Abantu bazagira amashusho yarebwe cyane bazitabira umwiherero wateguwe na Tecno


Abantu bazagera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa bazahembwa telefone nshya ya Tecno Camon17



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106275/nyuma-yo-gusinyisha-bruce-melodie-tecno-yatangije-ubukangurambaga-bwa-camera-camp-106275.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)