Nyanza: Ababyeyi batagiraga aho basiga abana bagiye mu mirimo bubakiwe irerero rya miliyoni 51 Frw -

webrwanda
0

Iryo rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo, ryatashywe ku wa 10 Kamena 2021.

Ririmo ibyangombwa bitandukanye nk’intebe zo kwicaraho, ibikinisho by’abana, aho bagomba kuruhukira n’ibishushanyo bibatoza kwiga neza n’ibindi.

Kugeza ubu iryo rerero rirererwamo abana 156 barimo abakobwa 80 n’abahungu 76.

Bamwe mu babyeyi bahafite abana bavuga ko ryaje barikeneye kuko babisabye ubuyobozi, kugira ngo bajye babona aho basiga abana bagiye mu mirimo ibyara inyungu.

Mukamana Christine ati “Njye mpafite abana babiri, iyo mbasize mba nizeye ko bameze neza kuko barabigisha bakabagaburira kandi bakanabaryamisha. Iri rerero ni twe twarisabye ubuyobozi kugira ngo tujye tubona uko tujya mu mirimo itandukanye. Njye nkora umushinga w’ubuhinzi bw’imyumbati.”

Undi mubyeyi witwa Musengimana yavuze ko mbere baburaga aho basiga abana bikababangamira.

Ati “Iri rerero ryaje ari igisubizo kuri twe nk’ababyeyi bafite abana bato kuko twaburaga aho tubasiga bikaba ngombwa ko imirimo tuyireka tukabitaho. Ariko ubu ni ho tubasiga tukajya mu kazi tugasanga bameze neza kandi banigishijwe.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kavumu Catholique, Kirumugabo Jean de Dieu, yavuze ko iryo rerero rizatuma abana bakura bakunda kwiga ku buryo ntawe uzongera guta ishuri.

Iryo rerero ryubatswe ku nkunga y’umuryango wa Action Aid Rwanda, rifite ibyumba bitatu abana bigiramo n’ibindi bibiri baruhukiramo, ubwiherero bune, ibigega bine bifata amazi n’aho baganewe gukinira.

Umuyobozi wa Actionaid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana ari bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye irerero.

Ati “Badusabye irerero kugira ngo abana babone ahantu heza barererwa, noneho ababyeyi babone uko bajya mu mirimo yabo. Nk’uko dukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro twemeye kuribubakira.”

Yakomeje avuga ko bazubaka n’icyiciro cya kabiri kirimo igikoni, aho gukarabira n’ibindi by’ibanze kugira ngo ribe ishuri ryujuje ibisabwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko iryo rerero kimwe n’andi ari mu karere azafasha abana gukura neza no gukunda ishuri kandi bizakumira n’imirire mibi itera kugwingira.

Ati “Ni abana bo mu byiciro bitandukanye kandi iyo ababyeyi babasize hano baba bizeye umutekano wabo, ariko banahakura n’ubundi bumenyi bubafasha gukura neza no kubaherekeza neza mu minsi igihumbi kugira ngo bibafashe no mu mikurire no mu mitekerereze.”

Ababyeyi biyemeje ko buri wese azajya atanga ibihumbi 5 Frw buri kwezi yo gufasha bana babo kwitabwaho muri iryo shuri.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza hose hari amarero 12 ari ku rwego rwa mbere n’andi arenga 300 agizwe n’ingo mbonezamikurire.

Umuyobozi wa ActionAid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Busasamana ari bo bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye irerero
Iri rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo
Hari n'aho abana bagenewe gukinira
Iri rerero ryubatse ku ishuri ribanza rya Kavumu Catholique mu Kagari ka Kibinja mu Mudugudu wa Mukindo

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)