Mwiteguye kureba Euro2020 hamwe na Canal +…Abakozi bayo baje kubafasha ngo mudacikanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bukangurambaga bwiswe CanalYacu, abakozi b'iki kigo bose kuva ku bo hasi kugeza ku bo hejuru, bagiye mu bice binyuranye by'Igihugu kugira ngo bafashe abakiliya babo baba bafite ibibazo ndetse n'abifuza kugura dekoderi za Canal + ubundi bakomeze kuryoherwa n'imikino ya Euro izatangira kuri uyu wa 11 Kamena 2021.

Hamwe n'Interuro igira iti 'Kuri Foot Turayoboye', Canal + isanzwe izwiho gutambutsa imikino ikomeye irebwa na benshi ku Isi, iyi kompanyi yanahananuye ibiciro by'ifatabuguzi ryayo ndetse na Dekoderi zayo kugira ngo hatazagira ucikwa na Euro 2020 izagaragaramo ibihangange muri ruhago y'Isi.

Sophie Tchatchoua uhagarariye Canal + mu Rwanda, agaruka ku bukanguramaba bwatangiye ku wa 21 Gicurasi burimo no kugabanya ibiciro bya Dekoderi yashyizwe kuri 5 000 Frw, akavuga ko iki gikorwa cyo kuba abakozi b'iki kigo bamanutse mu duce tw'Igihugu kugira ngo bararike abantu.

Ati 'Tugiye gusobanurira abakiliya n'abandi baturarwanda igisobanuro cyo kuba abafabuguzi ba Canal +, ndetse no kubibutsa kuzareba Euro kuri Canal + kandi tuzi ko amashusho ya Canal afite itandukaniro rinini n'ay'ahandi.'

Avuga kandi ko hari na Copa America izatangira kuri iki Cyumweru kandi ko na yo bazayireba kuri Canal + akibutsa Abaturarwanda kugura Dekoderi kuko ibiciro byazo buri wese ashobora kubyigondera kugira ngo bazirebere iyi mikino.

Sophie Tchatchoua kandi avuga ko ubu Canal + ifite abayihagarariye mu bice byose by'Igihugu ku buryo aho umuntu yaba ari hose ashobora kugura Dekoderi.

Aime Abizera ushinzwe ishami ry'Ubucuruzi muri Canal + wagarutse kuri iki gikorwa cyajyanye abakozi b'iki kigo mu bice bitandukanye avuga ko nta munyarwanda ukwiye gucikwa n'imikino ya Euro kandi akoresheje ifatabuguzi ry'amashusho yo ku rwego rwo hejuru ya Canal +.

Yagize ati 'System yacu uko ikora iba ikeneye installation kandi ejo ntidushaka umuntu azacikanwa n'imikino ya Euro kubera ikibazo cya Installation cyangwa kugura atinze, ni yo mpamvu twifuza ko abantu bagura dutangire kubakorera installation uyu munsi n'ejo ubundi bazarebe umupira n'amashusho meza kandi byoroshye cyane.'

Yibutsa abantu ko ifatabuguzi rya Zamuka na Football risanzwe rigaragaraho imikino mpuzamahanga irimo n'iyi ya Euro na ryo ryahananuwe rikava ku bihumbi 20 Frw ubu rikaba riri ku bihumbi 10 Frw gusa.

Ati 'Ya mipira abantu bifuza yose, bazayireba ku bihumbi 10 gusa, urumva twagabanyije igiciro cy'ibikoresho, twagabanyije ibiciro ku ifatabuguzi kandi twafunguye n'andi maduka.'

Canal + ni iya buri wese

Mu minsi yashize hari abumvaga Canal + bakumva ko ari iy'abifite gusa ubu benshi batangiye kuyiboka ndetse bakoresha ifatabuguzi ryayo ku biciro biri hasi.

Muri iki gikorwa cyo kumanuka mu bice binyuranye by'Igihugu kandi, abakozi ba Canal + bazasobanurira abaturarwanda ko nta muturarwanda utakoresha ifatabuguzi ry'iki kigo.

Sophie Tchatchoua ati 'Ni cyo kitujyanye, Canal + ni iya buri wese, wenda mu bihe byashize ibiciro byari hejuru nko mu myaka ine Dekoderi yaguraga ibihumbi 60 ariko ubu ni ibihumbi bitanu. Ibihumbi bitanu ni amacupa angahe ya byeri ? Ibihumbi bitanu ni amafaranga macye buri wese yabona.'

Avuga kandi ko ubu Canal + ntaho itari ku buryo uwakwifuza gukorana na yo aho yaba ari hose byoroshye ku buryo bafite intego ko buri muturwarwanda ufite amashanyarazi azakoresha Canal+.

Ati 'Canal + ntabwo ari iy'abakire, ntabwo ari iy'abatuye i Kigali kandi ibiganiro bya Canal + buri wese abyisangamo.'

Yibutsa ko yaba abakunda ibiganiro by'imyidagaduro n'iby'ubwenge, film, amakuru ; byose bitambuka kuri Canal + ku buryo yaba abagabo, abagore, abana ndetse n'urubyiruko bazisanga mu biganiro bitambuka ku mashene ya Canal +.

JPEG - 53 ko
Sophie Tchatchoua aganiriza abakozi mbere y'uko bajya mu bice bitandukanye

*******



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Mwiteguye-kureba-Euro2020-hamwe-na-Canal-Abakozi-bayo-baje-kubafasha-ngo-mudacikanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)