Munyenyezi wamaze kwambara iroza ngo Ikinyarwanda cyaramunaniye arashaka kuburana mu Cyongereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kurangiza igihano, akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo, rwafashe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 kuko ibyo akurikiranyweho ari ibyaha bikomeye.

Yahise ajurira iki cyemezo mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari na rwo rwamuburanishije uyu munsi.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021 ryabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga ry'iya kure, Munyenyezi yaburanye ari kuri Gereza afungiyemo i Mageragere mu gihe Inteko yamuburanishije yari iri ku kicaro cy'urukiko.

Munyenyezi wagaragaraga mu mpuzankano y'iroza yambarwa n'imfungwa zitarakatirwa, yazamuye inzitizi zo kuba atisanzura kuburana mu Kinyarwanda kuko cyamunaniye, asaba ko yakwemererwa kujya yiregura mu Cyongereza kuko ari cyo yisanzuramo.

Mu magambo macye, yagize ati 'Ikinyarwanda cyarananiye.'

Umucamanza yamubwiye ko yazihangana akaburana mu Kinyarwanda kuko ari rwo rurimi rukoreshwa mu miburanishize y'Imanza z'Inshinjabyaha mu Rwanda gusa amusezeranya ko mu gihe haba hari inyandiko y'Ikinyarwanda ashaka ko ishyirwa mu cyongereza, byajya bikorwa.

Mu iburanisha ry'uyu munsi kandi, hagaragaye Me Buhuru Pierre Celestine umwunganira mu gihe Me Gatera Gashabana we atari ahari.

Me Buhuru Pierre Celestin na we yahise azamura inzitizi avuga ko uyu munsi atari wo bamenyeshejwe ko bazaburaniraho kuko bari bazi tariki 11 Kamena mu gihe iyi tariki ya 08 Kamena yazanywe n'Ubushinjacyaha.

Me Buhuru kandi yavuze ko Umukiliya we yifuza kuburana ari mu rukiko aho kuba ari kuri Gereza ndetse ko ibisubizo by'ibipimo bya COVID-19 biboneka bitize kandi ko babanza gusabwa gupimwa.

Gusa Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kuva tariki 03 Kamena 2021 bari bazi neza ko itariki yo kuburanira aho uyu munsi tariki 08 Kamena bityo ko bakagombye kuba baripimishije.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyatangajwe n'uruhande rw'Uregwa ari impamvu zo gutinza urubanza nyamara ari bo bajuriye.

Urukiko rwumvise icyifuzo cy'uregwa ndetse n'ibyatangajwe n'Ubushinjacyaha, rwahise rusubika urubanza rurwimurira ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Munyenyezi-wamaze-kwambara-iroza-ngo-Ikinyarwanda-cyaramunaniye-arashaka-kuburana-mu-Cyongereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)