Muhitira Félicien wagombaga kwitabira Imikino ya Olympic i Tokyo yahagaritswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya Komite Olempike mu Rwanda, rivuga ko Muhitira Félicien alias Magare kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena yavuye mu mwiherero atabisabiye uburenganzira Umutoza ndetse n'ubuyobozi bwa Komite Olempike.

Iri tangazo rivuga ko ku bw'iyo mpamvu uyu musore wari umwe mu basiganwa ku maguru wari kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Olempike yahise ahagarikwa mu myitozo ndetse 'Akaba atazitabira imikino ya Olempike ya 2020 izabera i Tokyo.'

Rikomeza rigira riti 'Ibi bitewe no kurenga ku mabwiriza n'amategeko y'imyitozo yo mu mwiherero yo kuba yarasohotse nta ruhushya by'umwihariko kurenga ku mabwiriza yafashwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk'uko byasabwe na Tokyo.'

Iri tangazo kandi rivuga ko Muhitira Félicien AKA Magare abaye ahagaritswe mu ikipe y'Igihugu y'abasiganwa ku maguru kugeza igihe kitazwi.

Komite Olempike kandi isaba abakinnyi bo gusiganwa ku maguru kubahiriza amahame ngengamyitwarire yose no kurangwa n'imyitwarire iboneye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Muhitira-Felicien-wagombaga-kwitabira-Imikino-ya-Olympic-i-Tokyo-yahagaritswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)