Muhanga: Abasaga 400 bavuye mu mujyi wa Kigali barakomeza gukurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali
Abantu bake ni bo byagaragaye ko bakererewe gutaha saa moya. Hari abageze i Muhanga baturutse mu Mujyi wa Kigali

Avuga ko Umurenge wa Nyamabuye wihariye igice kinini cy'Umujyi wa Muhanga kandi ari na wo wakiriye abantu benshi baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere baje kwigumira iwabo i Muhanga cyangwa bashaka gukomeza bajya ahandi.

Nshimiyimana avuga ko imibare y'abinjiye bashya itarahuzwa yose ariko nibura abasaga 400 bo bizwi kandi hakomeje kubarurwa abavuye mu tundi turere, kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana ku buryo bibaye ngombwa abagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 bashobora gupimwa bagatangira gukurikiranwa.

Abafite imirimo mu nkengero z'umujyi muri Kamonyi na Ruhango barakomeza gufashwa kujyayo

Avuga kandi ko mu rwego rwo kwirinda ko abafite imirimo mu nkengero z'umujyi wa Muhanga mu turere twa Ruhango na Kamonyi ihagarara, abashaka kurenga imbibe bashobora kwegera inzego z'umutekano n'iz'umurenge zikabafasha kubona uburenganzira bwo kwambuka aho kunyura mu nzira zitazwi.

Agira ati “Aho duhurira n'utundi turere by'umwihariko ku bakoresha imihanda minini yambukiranya umurenge ujya mu yindi cyangwa mu tundi turere nka Ruhango na Kamonyi twabasaba kwegera inzego z'umutekano aho kunyura inzira zitazwi zanarushaho kwinjiza ubwandu mu buryo bwa rwihishwa turi gukorana n'inzego z'ibanze kugera ku mudugudu duhana amakuru kugira ngo turusheho kwirinda”.

Avuga ko nibura imodoka umunani zitwara abagenzi bake (twegerane) zifashishijwe mu gufasha abaturage bashakaga kugana hirya no hino muri iyo mirimo, ariko imodoka nini zitwara abagenzi zo ntabwo zemerewe gukora ako kazi.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2021 ubwo hatangiraga gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 yo gutaha saa moya za nimugoroba no kuguma mu karere, byagaragaye ko hari bakeya barengeje amasaha yo gutaha, barimo abakoresha moto n'bagenda n'amaguru.

Umujyi wa Muhanga nta bwandu butumbagiye nk'ahandi nk'uko bigaragazwa n'imibare y'uko ubwandu bwiyongera ya Minisiteri y'ubuzima cyakora ngo nta kwirara ahubwo ni ugushyira imbaraga mu gukomeza kubahiriza amabwiriza, ari nayo mpamvu kugeza mu masaha ya saa mbiri z'ijoro inzego zose wasangaga ziri kugenzura uko umutekano wifashe.

Abafite utubari twihishe cyangwa dukora mu buryo bunyuranyije n'amategeko baraburirwa kandi ko bakomeza gufatwa bagafungirwa kandi ufungiwe ntazongera gufungurirwa igihe COVID-19 itarangiye.

Abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika kuko ingamba ziba zashyizweho kubera impamvu kandi bakayubahiriza mu nyungu za bose kugira ngo icyorezo gicike intege abantu bongere basubire mu buzima busanzwe.

Urwego rw'abikorera PSF rwishimiye ko bashyiriweho umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya

Umuyobozi w'urwego rw'abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal avuga ko kuba Inama y'abaminisitiri isigaye ishyiramo umwanya wo kwitegura gukurikiza amabwiriza mashya, bituma nibura abikorera bitegura kuyashyira mu bikorwa bitandukanye n'uko byagendaga mbere.

Kimonyo avuga ko n'ubwo ingamba zishyirwa mu bikorwa zigatanga ibisubizo nyuma hakabaho kongera kudohoka ubwandu bukongera kwiyongera, bidakwiye gukomeza gutyo kuko bihombya abikorera, hakaba hakwiye kwisubiraho mu buryo burambye.

Agira ati, “Kongera guteshuka biduhaye isomo nk'abikorera ni ukureba niba tutakwisubiraho kugira ngo tutazahora muri iyo mikino yo kudohoka ahubwo dukwiye gufata ingamba zihamye zo kwirinda”.

Kimonyo avuga ko kudohoka kwabayeho kandi inzego z'abikorera zigiye kurushaho gukurikiza amabwiriza kandi ko abantu bamze kumenya aho ingamba zishyirwaho zicika intege, isoko rishya rya Muhanga rikaba ryashyizeho ingamba zikomeye zirimo gupima umuriro abinjiramo, babanje gukaraba intoko cyangwa bakoresheje umuti wabugenewe.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)