Hagarutswe ku mvugo zidakwiye kuvugwa n'abayobozi batuma Leta ijyanwa mu nkiko kubera imicungire mibi y'abakozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 mu nama yigaga ku micungire y'abakozi ba Leta n'imyitwarire mbonezamurimo ikwiye kubaranga kimwe n'abakoresha.

Komisiyo y'abakozi ba Leta igaragaza ko imicungire mibi y'abakozi ba leta mu bigo bitandukanye, biri mu bikomeza kuzamura igihombo biteza leta kubera kuyishora mu manza biturutse ku bigenerwa abakozi batabona.

Mu 2017-2018 leta yishyuye amafaranga arenga Miliyoni 224 Frw kongeraho ibihumbi 16 USD mu manza 83 yatsinzwe n'abakozi ba leta, mu nzego za leta 43.

Muri 2018-2019, Leta yishyuye Miliyoni 520 mu nzego z'imirimo zigera kuri 65 yarezwemo imanza, mu gihe muri 2020 leta yishyuye Miliyoni 970 harimo Miliyoni 761 abakozi bakabaye barahawe mbere y'uko bajya mu nkiko kubera amakimbirane n'abakoresha babo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza avuga ko kuba hakira abayobozi batita ku bakozi no kubafasha bitera leta igihombo kubera imanza itsindwa.

Ati ''Umuyobozi akavuga ngo ndakwirukanye, ugasanga amwirikanye atarigeze amukurikirana, ndetse hari abatubwiraga ngo ndamwirukana narega tuzayamuhe, tuza kwibaza ngo ariko ayo mafaranga umuha ni ayande ? twari tubizi ko atari aye ari aya leta. icyagaragaye ni uko leta itanga amafaranga menshi ku bakozi baba bayireze.''

Senateri Habiyakare Francois avuga ko mu rwego rw'umurimo, hakigaragaramo inzitizi zitandukanye zinabangamiye imyitwarire mbonezamurimo.

Yagize ati ''Hari imikorere iganisha kuri ruswa mu buyobozi bw'igihugu, hagaragaramo ruswa ku kigero cya 51,4% mu gihe mu buyobozi bw'inzego z'ibanze icyo gipimo kigera kuri 61% ndetse no mu nzego z'abikorera bikagera kuri 58%, ni ukuvuga ngo iyi mikorere abaturage barayibona ariko si abaturage bayibona gusa kuko no mu madosiye hagaragaramo abakozi bagiye birukanwa kubera imikorere mibi, ubuhemu, gucunga nabi ibya rubanda, icyenewabo, kudakorera mu mucyo.'

Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculee yemeza ko hakigaragara imitangire ya serivise mbi mu nzego z'ibanze, akenshi biturutse ku buryo bw'imikorere y'abakozi itanoze y'abakozi ba leta n'imyitwarire mbonezamurimo.

Yagize ati ''Abayobozi ntibita ku gucunga abakozi kubera ko ntawe uzabibabaza, serivise nubwo twishimira aho bigeze mu nzego za leta hari aho ikiri hasi cyane, niho hakomoka ka karengane gakomeye ku muturage, ya ruswa hanyuma bikarangira ba baturage ubateranije na leta kandi umuturage wanga leta ye biba biganisha no kwanga igihugu, cya kimenyane kirahari, ruswa irahari, icyenewabo kirahari.''

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, we asanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kunoza ubunyamwuga no kwimakaza imyitwarire mbonezamurimo muri ibi bihe bidasanzwe.

Avuga ko abakozi ba leta bagomba kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw'igihugu binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myumvire, imyitwarire n'imikorere itanga umusaruro by'umwihariko mu bihe bidasanzwe igihugu kirimo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Hagarutswe-ku-mvugo-zidakwiye-kuvugwa-n-abayobozi-batuma-Leta-ijyanwa-mu-nkiko-kubera-imicungire-mibi-y-abakozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)