Mubarakh Muganga yahawe ipeti rya Lt.General ahita agirwa Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangaro rya Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, ryatangaje ko Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda.

Muri izo mpinduka harimo kugira Gen Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka nyuma yo kumuzamura mu mapeti agahabwa ipeti rya Lt. General avuye kuri Maj. General.

Gen. Mubarakh Muganga wari usanzwe ayobora Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba, yasimbuye kuri uriya mwanya w'Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka asimbuye Lt General Jean Jaques Mupenzi na we wahinduriwe imirimo kuko yagizwe Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira mu Kirere.

Lt General Jean Jaques Mupenzi na we yasimbuye Maj. General Emmanuel Bayingana na we wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mubarakh-Muganga-yahawe-ipeti-rya-Lt-General-ahita-agirwa-Umugaba-w-Ingabo-zirwanira-ku-butaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)