Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yasabye ko abanyarwanda batadohoka mu kwirinda covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aganira na Televiziyo y'Igihugu kuri uyu wa Kane, Dr Ngamije yatangaje ko kudohoka ku mabwiriza biri mu bikomeje gutuma umubare w'abandura wiyongera.

Yagize ati 'Ndumva imwe mu mpamvu yatumye ubwandu bwiyonhera ari ubwinshi bw'ibipimo bifatwa ariko nanone twapimye abantu benshi bambutse baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize.'

Yongeyeho ko hari abaturage bamwe badohotse ku mabwiriza bakirara nyuma yo kubona bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe bikomorerwa.

Hari hashize iminsi imibare itangazwa y'abantu bandura ku munsi itagera kuri 50 ariko mu minsi mike ishize byariyongereye. Mu minsi ibiri ishize, abantu 239 nibo banduye Covid-19 mu gihe yahitanye batanu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko urugamba rwo guhashya Covid-19 rureba buri wese.

Ati 'Imibare ihari kuyigenzura biracyashoboka ariko tugomba kwitonda. Tugomba kumva ko mu gihe habonetse ubwandu burenze abantu ijana ku munsi, biba ari umutwaro ku gihugu.'

Yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza nk'uburyo bwizewe bwo guhashya icyorezo.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu abantu bari bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda bangana na 27548 barimo 26341 bakize mu gihe Abakirwaye ari 842 barimo batandatu barembye.

Abantu 238,319 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa rwa AstraZeneca mu gihe abasaga 375,000 bamaze guhabwa nibura doze imwe.



Source : https://imirasire.com/?Minisitiri-w-Ubuzima-Dr-Daniel-Ngamije-yasabye-ko-abanyarwanda-batadohoka-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)