Kwiringira Uwiteka ntibikoza isoni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mibereho ya buri munsi abantu bafite byinshi biringira ubwenge, imiryango,amafaranga,ubwiza ndetse ni inshuti, ariko dukwiriye kwiringira Imana kuko abantu barahinduka ariko Uwiteka ni we wenyine wo kwiringirwa kandi ntajya akoza isoni.

Twasomye ijambo ry'Imana ritubwira ngo ugushikamishijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa ndetse Daniyeli na bagenzibe na bo ni urugero rwiza rwo kwiringira Imana kuko bavuze amagambo akomeye baravuga ngo naho Imana yacu yatureka, ntidushobora kubararira ibigirwamana.

Daniyeli yagambiriye kwiringira Uwiteka yemera kwigomwa agambirira kutaziyandurisha ibyo kurya by'ibwami, byatumye Daniyeli agira igikundiro ku Mwami ndetse agirira abanzi benshi. Daniyeli baramuhize bamushakira mu bibi baramubura ndetse kugera n'aho bakoze iperereza bagasanga Daniyeli nta handi bamukura basanga uri ukumutegera mu mwanya mwiza wo gusenga.

Daniyeli yakomeje kwiringira Imana nubwo yari afite abanzi benshi impande zose ariko kuko yiringiye Imana birangira Daniyeli ahagurukanye intsinzi ava mu rwobo rw'intare amahoro kuko yari yaramaze gusobanukirwa ko ntawundi wo kwiringirwa uretse Uwiteka.

Yobu na we yiringiye uwiteka avana amaso ku nshuti ze kuko baramurwanyije ndetse bamushinja ibyaha kandi bari nshuti ze ndetse n'umugore we aramwinuba. Kuko ntaho kwiringirwa ariko kuko Yobu yari yaringiye Uwiteka wenyine byarangiye atabawe.

Biradukwiye ko twiringira Uwiteka akatubera ubwihisho nta kindi cyo kwiringirwa nta muntu wo kwiringirwa uretse Kristo wenyine abantu n'ibintu birashira ariko Kristo wenyine ni we wo kwiringirwa.

Uwiteka adushoboze kumwiringira wenyine tuve ku bantu, atwambike imbaraga zo kumwiringira wenyine. Nawe usenge Uwiteka akurinde kwiringira icyo ari cyo cyose keretse Kristo Yesu wenyine. Dusabe Uwiteka aduhe kwiringira umusaraba abe ari wo duhanga amaso.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kwiringira-Uwiteka-ntibikoza-isoni.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)