Kunoza iby’imisoro, ubucuruzi no kwakira impunzi: Ibihanzwe amaso n’abambasaderi bashya bakiriwe na Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bo Perezida Kagame yakiriye harimo Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen ufite icyicaro i Kampala muri Uganda; Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie na Luke Joseph Williams wa Australie, bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya mu gihe Michalis A. Zacharioglou wa Repubulika ya Chypre ufite icyicaro i Doha muri Qatar.

Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen, yagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho nko kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi.

Yagize ati “Umubano w’u Rwanda na Norvège umaze igihe kirekire ari mwiza kuko hari n’imibanire myiza hagati y’abakuru b’ibihugu bamaze igihe bakorana muri gahunda zinyuranye z’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ndatekereza ko bizakomeza vuba COVID-19 nicogora.”

U Rwanda na Norvège bifatanya mu ngeri zinyuranye nko gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro no kwita ku mpunzi.

Ati “Dufitanye umushinga ujyanye no kunoza amategeko y’imisoro. Dufatanya kandi mu bijyanye n’impunzi n’abimukira bava muri Libya kandi ibihugu byacu byombi biri ku isonga mu kugira abayobozi benshi b’abagore haba mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi kandi dushobora kongera ubufatanye muri urwo rwego.”

Ubusanzwe u Rwanda na Norvège bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera dore ko mu 2010 iki gihugu cyohereje Charles Bandora wakekwagaho ibyaha bya Jenoside ngo aburanire mu Rwanda kikanakatira igifungo cy’imyaka 21 Sadi Bugingo wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2013.

Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Hongrie yabwiye itangazamakuru ko kuba umubano w’ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza ariho agomba gushingira ahereye no ku masezerano igihugu cye cyiteguye kugiramo uruhare yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana rufite ubushobozi bwo gutanga 15,000 m3.

Yagize ati “Hongrie ni inshuti y’u Rwanda, dufitanye amasezerano y’ubufatanye aho tugiye gusinyana amasezerano y’inguzanyo ariko idafite inyungu kuko inyungu yayo ari 0%. Ni inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadorali (hafi miliyari 50 Frw) Guverinoma ya Hongrie izaha u Rwanda.”

“Ayo mafaranga azakoreshwa mu kwagura Uruganda rw’Amazi rwa Karenge. Turi gutegura inyandiko ikubiyemo amasezerano dufatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ndetse na WASAC ku buryo igenamigambi nirirangira tuzahita dusinya amasezerano y’inkunga kandi ndizera ko ari muri uyu mwaka ndetse byagenda neza uwo mushinga ugatangira umwaka utaha.”

Yasobanuye ko kandi igihugu cye muri uyu mwaka cyatangiye gahunda yo gutera inkunga uburezi bw’u Rwanda aho cyatangije gahunda yo gutanga buruse ku banyeshuri 20 ni ukuvuga ko bazajya berekezayo kuvoma ubumenyi bishyurirwa amafaranga y’ishuri, ay’amacumbi n’ayo kubaho kandi biteguye gutangirana na Nzeri 2021.

Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, kimwe na mugenzi we Michalis A. Zacharioglou wa Chypre bavuga ko ibyo bashyize imbere ari ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari by’umwihariko mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’uburezi.

Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, Elin ØstebØ Johansen, yavuze ko biteguye gukomeza gufatanya no gushimangira umubano mwiza
Zsolt Mészáro uhagarariye Hongrie yagarutse ku mushinga wo gutera u Rwanda inkunga binyuze mu nguzanyo ndetse no gufasha abanyeshuri kwiga muri Hongrie
Ambasaderi Michalis A Zacharioglou uhagarariye Repubulika ya Chypre nawe yavuze ko azibanda ku bucuruzi bw'abikorera
Ambasaderi mushya wa Australie, Luke Joseph Williams, ashyize imbere ubutwererane bushingiye ku bucuruzi n'ishoramari



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)