Ku myaka ye 10 apima ibiro birenga 100| Marthe yatunguye abantu cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Niyirera Marthe utuye mu Karere ka Rusizi akaba afite imyaka 10 y'amavuko akaba apima ibiro birenga 100 yatangaje abantu. Mu kiganiro umubyeyi wa Marthe yagiranye na Afrimax Tv yavuze byinshi ku mwana we avuka uko yavutse ndetse n'ubuzima abayemo kugeza ubu.

Mu gutangira ikiganiro, Marthe yabwiye Afrimax Tv ko afite imyaka 10 akaba ubwo aheruka kwipimisha ibiro yari afite ibiro 100 kuri ubu avuga ko byarenze. Marthe yavuze ko akora imirimo itandukanye yo mu rugo ariyo guteka, gukubura n'iyindi. Mu byifuzo Marthe afite harimo no kuba aramutse abonye umuterankunga umufasha mu bijyanye n'ubushobozi byamufasha kugura amavuta yo kwisiga, imyambaro ndetse n'ibindi.

Ku myaka 10 Marthe apima ibiro birenga 100

Mama wa Marthe yavuze ko Marthe ari umwana we wa 7. Yavuze kandi ko umwana we w'imfura nawe yagize ikibazo cy'umubyibuho ukabije bikaza kumuviramo kwitaba Imana. Yavuze ko Marthe akora imirimo yose kandi akayikora neza gusa ntabwo ari mu ishuri kubera ko akiga yajyaga agera ku ishuri atinze bigatuma yiga nabi ndetse bikanamuviramo gutsindwa. Yongeyeho ko afite impungenge ko Marthe nawe yakwitaba Imana kuko n'imfura ye ariko byagenze.

Mu gusoza, Mama wa Marthe yatanze nimero ye (0783426634) kugirango uwaba afite umutima wo kumufasha ndetse no gufasha Marthe azamuvugishe.



Source : https://yegob.rw/ku-myaka-ye-10-apima-ibiro-birenga-100-marthe-yatunguye-abantu-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)