Imwe mu mishinga yahombeje leta akayabo biturutse ku makosa y’uturere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020, igaragaza ibihombo uterere tunyuranye twagiye duteza binyuze mu ishoramari ryatwo ahanini ari uko ryakorwaga mu buryo budasobanutse.

Harimo kubaka amasoko y’uturere, inganda n’amahoteli ndetse n’ibindi bikorwa byatwaye amafaranga atari make.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mishanga imwe n’imwe yashowemo akayabo ariko bikarangira idindiye cyangwa ntitange umusaruro wari witezwe bitewe no kwigwa nabi nk’uko bigaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Umushinga wo kubaka amasoko y’uturere

Mu 2020 uturere tune twashoye imara mu kubaka amasoko yatwo agera ku munani yari afite agaciro kangana na 3.694. 345. 164 Frw ariko ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakoraga ubugenzuzi yasanze hakirimo ibibazo bitandukanye bigendanye no kuba mu masoko atanu yo mu turere twa Rubavu, Karongi na Nyagatare, afite agaciro ka 2.517.696.318 Frw ariko akaba adakoreshwa ku kigero gikwiye kuko ikoreshwa ryayo riri hagati ya 3% na 37%.

Hari kandi amafaranga agera kuri miliyoni 80 Frw yakoreshejwe nabi hubakwa amasoko abiri mu Karere ka Ruhango.

Mu bibazo by’amasoko kandi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko harimo n’umushinga wo kubaka isoko rigezweho rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu “Gisenyi Modern Market” wakunze kurangwa no guhangana hagati y’Akarere ka Rubavu na ba rwiyemezamirimo bashakaga kuryubaka dore ko umaze hafi imyaka isaga 10.

Raporo igaragaza ko muri Mutarama 2021 aribwo Akarere kongeye kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo mushya [Rubavu Investment Company Ltd] yo kubaka iryo soko ku buryo mu mezi atandatu gusa rizaba ryuzuye ariko byageze mu kwezi kwa Kane ntakirakorwa mu gihe nyamara hamaze gushorwamo agera kuri 1.096.593.206 Frw.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru y’Imari ya Leta yasabye ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Intara y’Uburengerazuba n’Akarere ka Rubavu bagomba kugira icyo bakora kugira ngo iri soko ryuzure mu gihe kitarambiranye kuko ryashowemo amafaranga atari make.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka igice kibanza izatwara byibuze miliyari 2.7 Frw mu gihe igice cya kabiri biteganyijwe ko kizatwara hafi miliyari 8 Frw.

Imashini zatwaye miliyoni 265 Frw zo muri Burera College of Trade ariko ntizikoreshwa

Hoteli n’inganda nabyo byatwaye akayabo

Muri gahunda yo guteza imbere uturere no gushimangira ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, tumwe twagiye twubaka Hoteli.

Mu 2017 Akarere ka Burera kubatse hoteli [Burera Beach Resort] yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 654 Frw yubatswe igamije guteza imbere iterambere ry’aka karere ariko mu bugenzuzi bwakoze n’Umugenzuzi Mukuru bwagaragaje ko iyo hoteli idashobora kugaruza amafaranga yayitanzweho kubera ko habuze umushoramari wikorera wayikoresha bitewe ahanini n’igenamigambi rikozwe nabi.

Muri aka karere kandi Umugenzuzi Mukuru yasanze harimo ishuri ry’Ubucuruzi Burera College of Trade ryubatswe ku bufatanye n’umushoramari Noguch Holdings aho akarere kari katanzemo miliyoni 429 Frw by’ingengo y’imari yagombaga gukoreshwa bingana na 55,8% ariko bimaze imyaka 6 yose nta nyungu ryinjiriza aka karere kuva ryashyirwaho ku wa 6 Ugushyingo 2014.

Uretse amafaranga akarere katanze ariko hari n’andi yatanzwe yo kugura imashini zidoda imyenda zigahabwa Noguch Holdings ariko kugera muri 2020 zikaba zitarigeze zikoreshwa mu gihe zatanzweho miliyoni 265 Frw.

Akarere ka Ngororero ko kubatse uruganda rutunganya imyumbati [Ngororero Cassava Factory], ariko rumaze imyaka igera kuri irindwi rwuzuye ntacyo rukoreshwa. Uru ruganda rwatanzweho miliyari 768 Frw, akarere gatangamo 688.337.406 Frw.

Mu Karere ka Muhanga hari umushinga w’inyubako zizwi nka 8 in 1 zubatswe zaragenewe kugurishwa mu rwego rwo gufasha abakozi kubona inzu.

Izo nzu zuzuye zitwaye hafi miliyoni 150 ariko zimaze umwaka zuzuye kandi ntizigeze zigurishwa bitewe ahanini n’intege nke zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga cyane ko wari wakozwe hatabayeho inyigo yizwe neza, kureba abazagura izo nzu no gutangiza umushinga utaramejwe na Njyanama ya Karere nk’uko biteganywa n’itegeko.

Mu Karere ka Rulindo naho hagaragaye umushinga w’ishuri ry’imyuga rya Kisoro TVT wari waratwaye akayabo ka miliyoni 889 Frw ariko umaze imyaka ibiri n’amezi atandatu amashuri adakoreshwa.

Ntabwo ari iyi mishanga gusa ahubwo hari indi myinshi yagiye igaragazwa ko itegurwa n’uturere ndetse ikanagenerwa ingengo y’imari y’amafaranga atari make ariko ikurikiranwa ryayo cyangwa inyigo ugasanga zidahwitse ari nabyo biba intandaro y’igihombo kiba kitateganyijwe.

Mu turere dutandukanye turimo Kayonza, Nyagatare na Nyanza mu mushinga wo gukwirakwiza amazi watewe inkunga na Lake Victoria water and sanitation program II watangijwe mu 2016 na 2017, hari haguzwe ibikoresho bitandukanye byatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 59 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nta musaruro wari witezwe byatanze.

Gahunda y’ivuriro muri buri kagari nayo yatunzwe agatoki

Muri gahunda ya leta, harimo kugira ivuriro muri buri kagari rizwi nka Poste de Santé rigamije gufasha abaturage no kubagabanyiriza urugendo bakora bajya kwivuza ku Kigo nderabuzima cyabaga ari kimwe mu murenge wose ndetse ugasanga hari n’imirenge itagifite.

Umugenzuzi mukuru yagaragaje ko hari poste de santé 20 zari ziri kubakwa mu turere twa Rulindo, Nyamasheke, Kamonyi, Muhanga, na Ngororero aho bigaragara ko mu kuzubaka hari hakoreshejwe amafaranga y’ubudehe [Ubudehe Program Funds] agera kuri miliyoni 144 Frw .

Uretse izi ariko hari izigera kuri 51 zo mu turere dutanu twa Rusizi, Nyamagabe, Karongi, Ngororero na Rutsiro, zubatswe zitwaye arenga miliyoni 324 Frw ariko zikaba zidakoreshwa.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yasabye urwego rw’uturere ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze LODA kumenya neza ko amavuriro mato yubatswe mu tugari hagamijwe guteza imbere Ubuzima atanga umusaruro ukenewe.

Hagaragaye ko muri Poste de Santé naho habonetsemo icyuho nyuma yo kutagenzurwa neza zimwe zikaba zidakora kandi zaratanzweho akayabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)