Impinduka mu buzima bw'i Nyagatare nyuma y'iyubakwa ry'imihanda mishya (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impinduka zikorwa mu Karere ka Nyagatare zifitanye isano no kuba kari mu twatoranyijwe kubakwamo imijyi yunganira uwa Kigali. Utu Turere ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

Kimwe n'i Nyagatare, muri iyi mijyi hari kubakwa imihanda mu mushinga Guverinoma y'u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y'Isi igashoramo miliyoni 95$.

Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, uzasozwa muri Nyakanga 2021. Mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y'ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n'ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Mu gihe icya kabiri kireshya n'ibilometero 43.69 na ruhurura zireshya na 12.015 km, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

Muri Nyagatare by'umwihariko mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ya 3,9km yatwaye asaga miliyari 3 na miliyoni 142 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na 2.187 km za 537.829.840 Frw.

Mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe gusoza muri Nyakanga 2021, hubatswe imihanda ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw mu gihe ruhurura zireshya na 3.16km zatwaye 471.998.725 RwF.

-  Aba mbere batangiye kuganura ku bikorwa remezo begerejwe

Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse yoroshya ingendo hagati y'ab'ingeri zitandukanye.

Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry'imihanda ryatumye ikigo cyabo kibarizwamo abanyeshuri 1200 kigira agaciro.

Ati 'Abagisura babona uburyo bakigeramo biboroheye. Mu bihe by'imvura twagiraga abana basibaga ishuri batinye icyondo, ariko ubu iyo ihise umuhanda uhita wumuka bakaza ku ishuri batikandagira.''

Yavuze ko kuri ubu hari isuku kuko yaba abarimu bafite ibinyabiziga byabo n'abana banyura mu nzira nziza ndetse n'ibinyabiziga bibagemurira ibiribwa ndetse n'ibikoresho bihagera nta nkomyi.

Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y'ibikoresho by'ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we ari mu batangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mushoramari afite amacumbi, inyubako z'ubucuruzi ndetse ari no kubaka inzu z'amaduka zihagaze miliyoni 30 Frw.

Yagize ati 'Batubwiye ko bagiye gushyiraho kaburimbo, natwe dutangira gutekereza uko twahazamura inyubako z'ubucuruzi. Hari ibitaro [bya Nyagatare], gare n'uyu muhanda, byatumye nubaka kugira ngo nagure ibikorwa.''

'Umuhanda ni akarusho, nkatwe dufite imodoka, ntabwo zangirika. Kuva bongereye kubaka na rukarakara byatumye abantu benshi biyongera muri Nyagatare, ni yo mpamvu ubucuruzi bwacu bugenda neza kuko abaturage borohewe no kubaka.''

-  Iterambere ry'imihanda rirakataje

Iraguha Samuel utuye mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko umuhanda numara gukorwa bizoroshya ubuhahirane, bikagabanya impanuka n'ibindi bibazo. Twamusanze mu muhanda wa Kinihira ahateganyijwe kubakwa ureshya na 4.5km.

Ati 'Iyo umuntu azi ko umuhanda ari mwiza, umuntu aba akeye kandi n'umugenzi atega akaba akeye.''

Muri iki cyiciro cya gatatu, hazubakwa n'imihanda igana kuri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare. Ni intambwe abanyeshuri basanga ari ingenzi kuko uzabafasha mu ngendo no gukemura ibibazo by'umutekano.

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati 'Mbere hari ikibazo cy'umutekano muke aho bamwe bibwagwa amatelefoni n'imashini kuko habaga hijimye. Hari n'abashoboraga gufatwa ku ngufu.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze gutanga ishusho nshya y'umujyi kuko ahenshi yanyuze hanagejejwe amashanyarazi.

Ati 'Iyi mihanda irorohereza inyubako z'ubucuruzi. Kuba dufite imihanda ihuza Nyagatare, natwe tukaba twiteguye. Ni ingenzi cyane. Akenshi mu yindi mijyi usanga hasenywa ahantu ngo hashyirwe ibikorwa remezo, ibilometero bindi dushaka kubaka turi kubitwara aho abantu batarubaka. Ibyo biratanga icyizere ku bashoramari ngo baze batugane.''

Nyuma yo gusoza ibyiciro bibiri by'imihanda muri Nyagatare, mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ireshya na 6,7 Km.

Meya Mushabe yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byatumye hari imirimo mishya ivuka irimo nk'udukiriro, amasoko ndetse n'inzu zitakorerwagamo zagize agaciro.

Nyagatare iri mu mijyi ikibyiruka, abayituye bishimira ko ibikorwa remezo bizabafasha kwagura ubucuruzi burimo n'ubw'ibikomoka ku bworozi. Ihana imbibi n'Imipaka ya Buziba na Kagitumba.

Biteganyijwe ko imijyi yunganira Kigali izubakwamo ibindi bikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 160 Frw mu cyiciro cya gatatu n'icya kane.

Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere

Icyiciro cya mbere cy'imihanda yubatswe mu Karere ka Nyagatare yareshyaga n'ibilometero 3,908
Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibikorwa remezo byiganjemo imihanda
Umuhanda wubatswe mu cyiciro cya mbere mu Karere ka Nyagatare woroheje ubwikorezi bw'ibirimo n'amata cyane ko aka gace gakungahaye ku bworozi bw'inka
Abaturage bishimira ko baciye ukubiri n'imihanda y'ibitaka ndetse byoroshya ingendo zibahuza n'utundi duce
Imirimo yo kubaka imihanda mu Mujyi wa Nyagatare igeze ku gipimo cya 98%, ahenshi hari gukorwa imirimo ya nyuma
Groupe Scolaire Nyagatare yubatse neza ahashyizwe umuhanda mushya mu mushinga watewe inkunga na Banki y'Isi
Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry'imihanda ryatumye ikigo cyabo kirushaho kugira agaciro
Groupe Scolaire Nyagatare ibarizwamo abanyeshuri basaga 1200, mu gihe ifite amashami ane
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ubwo bari mu karuhuko ka saa Cyenda kuri Groupe Scolaire Nyagatare
Iyi ruhurura yubatswe mu cyiciro cya mbere cy'iyubakwa ry'ibikorwa remezo by'imihanda, iva ku Bitaro bya Nyagatare ikagera mu Mugezi w'Umuvumba
Iyi ruhurura yagabanyije ibibazo by'imyuzure byakundaga kwibasira aka gace kubera amazi menshi yahanyuraga

Icyiciro cya kabiri cy'iyubakwa ry'imihanda i Nyagatare

Imihanda yatangiye gukoreshwa ndetse ishoramari riyikikije rirushaho kwiyongera umunsi ku wundi
Imihanda yubatswe mu cyiciro cya kabiri iteganyijwe gusozwa muri Nyakanga 2021. Muri Nyagatare hubatswe ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw
Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw'u Rwanda
Iyi rond point ihuza imihanda itandukanye irimo n'uwerekeza kuri Stade ya Nyagatare n'ibindi bice bitandukanye bigize uyu mujyi
Iyi mihanda yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse abakoresha ibinyabiziga bishimira ko yoroheje ingendo bahakora
Henshi mu hubatswe imihanda mishya, hanashyizwe amashanyarazi mu gufasha abayituriye kubona ibikorwa remezo nkenerwa by'ingenzi mu buzima bwabo
Muri iyi mihanda uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw'imisozi yo mu Burasirazuba
Imirimo ya nyuma ijyanye n'amasuku ni yo ikorwa hamwe na hamwe. Muri rusange igeze ku gipimo cya 98%
Nubwo hari imirimo ikinozwa ariko ntibibuza ko abagenzi n'abafite ibinyabiziga byabo bayikoresha mu buhahirane
Hamwe na hamwe haracyasigwamo amarangi kugira ngo byoroshye ukubisikana kw'ibinyabiziga
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze kwerekana impinduka muri uyu mujyi uri mu yunganira uwa Kigali
Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y'ibikoresho by'ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we yavuze ko yatangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa ndetse hari ibikorwa byagutse ari kuhubaka
Hafi y'aho akorera ari kuhubaka inyubako nshya izakorerwamo ubucuruzi butandukanye

Mu cyiciro cya gatatu hazubakwa imihanda y'ibilometero 6.7

Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n'ibilometero bine na metero 500
Iraguha Samuel yavuze ko umuhanda mushya unyura Kinihira niwuzura bizoroshya ingendo
Mu mezi ari imbere, uyu muhanda uzaba ari umukara kuko uri mu izubakwa mu kunoza ubuhahirane hagati y'abatuye Akagari ka Kinihira n'utundi duce tugakikije

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-buzima-bw-i-nyagatare-nyuma-y-iyubakwa-ry-imihanda-mishya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)