Imisoro : Akarere ka Nyanza bwa mbere mu mateka kabashije kwinjiriza Leta miliyari 1Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko kuri uyu wa 29 Kamena 2021, ari bwo besheje uyu muhigo. Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y'akarere ka Nyanza, ari nayo mpamvu Meya Ntazinda avuga ko byabashimishije cyane.

Yagize ati 'Turishimira ko bwa mbere mu mateka y'Akarere ka Nyanza, uyu mwaka twabashije kwinjira imisoro y'arenga miliyari mu isanduku ya Leta.'

uyu mwaka w'ingengo y'imari uri kugana ku musozo, aka Karere kari kahize ko kazinjiza mu isanduku ya Leta, umusoro ungana na 1 058 370 219 Frw.

Meya Ntazinda avuga ko icyatumye uyu muhigo babasha kuwesa ari uko igihugu kiri gutera imbere bityo n'umubare w'abasora ukagenda uzamuka ari nako n'imyumvire y'abasora irushaho kuba myiza.

Muri 2019/2020 aka karere kinjiye mu isanduku ya Leta miliyoni 924, mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 aka karere kinjije mu isanduku ya Leta miliyoni 870.

Ati 'Bigenda byiyongera, uyu munsi rero tuvuye muri miliyoni tugeze muri miliyari. Ubwo nayo ni intambwe ikomeye twishimira nk'akarere ka Nyanza. Nta kindi cyabiteye ni uko n'igihugu gitera imbere, uko igihugu gitera imbere n'akarere gatera imbere, ubucuruzi buriyongera, abasora bakiyongera ariko kandi hakabaho n'ikindi cy'uko n'abasora bagenda bagira iyo myumvire yo gusora. Nta kindi kidasanzwe rero ni ubwo bukangurambaga n'uko abasora bagenda biyongera'.

Meya Ntazinda asobanura ko iri zamuka ry'amafaranga ava mu musoro w'akarere nta muturage wabikandamirijwemo, ngo ahubwo bigaragaza ko ibyo abaturage binjiza bigenda bizamuka.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Imisoro-Akarere-ka-Nyanza-bwa-mbere-mu-mateka-kabashije-kwinjiriza-Leta-miliyari-1Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)