
Iki cyifuzo bagitanze ubwo abayobozi b'Akarere ka Huye n'inama njyanama y'aka karere basuraga imirenge itandukanye bagenzura uko imihigo ishyirwa mu bikorwa n'inyungu bizanira abaturage.
Bamwe mu bivuriza kuri Poste de Santé ya Kimirehe iherereye mu Murenge wa Rusatira, babwiye aba bayobozi ko bishimira kuba batagikora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z'ubuvuzi.
Uwihoreye Théodomire ati 'Guturuka aho dutuye kugera i Rusatira ni kure ni nk'amasaha abiri cyangwa atatu n'amaguru, kujya kwivurizayo byaratugoraga umuntu akagerayo yarembye. Iri vuriro batwegereje ridufitiye akamaro kuko twivuriza hafi.'
Mu byifuzo byabo basaba ko serivisi bahabwa ku manywa bajya bazihabwa na nijoro kugira ngo urwaye avurwe atararemba.
Umuhoza Devotha ati 'Bakora ku manywa gusa nimugoroba bagahita bataha, umuntu iyo arwaye nijoro ntabwo yabona uko yivuza. Twifuza ko na nijoro bajya bavura.'
Umuforomo kuri Poste de Santé ya Kimirehe, Mukabarisa Marcelle yavuze ko na bo byabashimisha bashyiriweho uburyo bwo kunoza serivisi baha ababagana bakajya babavura na nijoro.
Ati 'Birumvikana ko iyo umuntu aje hano nijoro agasanga twafunze aba abangamiwe. Bibaye ngombwa ikabaho [serivisi yo kuvura nijoro] byanshimisha kuko aba baturage niba nshinzwe kubafasha na nijoro byaba byiza tugiye tubavura.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko imikorere ya Poste de Santé igengwa na Minisiteri y'ubuzima kandi batarazemerera gukora nijoro, yemeza ko mu gihe bagitegereje ko hatangwa amabwiriza mashya bari gukora ibishoboka kugira ngo ibigo nderabuzima byose bihabwe imbangukiragutabara zajya kuzana umuntu wese warwara nijoro.
Ati 'Ahubwo icyo turimo gukora ni uguha ibigo nderabuzima imbangukiragutabara ku buryo umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza yaba yagize ikibazo cyo kwivuza muri ya masaha bigoranye, yamufata ikamujyana kwivuza byoroshye.'
Kugeza ubu mu Karere ka Huye hari postes de santé 30 ariko intego ni uko hazubakwa izindi 15. Buri mwaka zishyirwa mu ngengo y'imari bijyanye n'ubushobozi buhari. Muri uyu mwaka hamaze kubakwa ebyiri.
Mu Karere ka Huye hari imbangukiragutabara zirindwi, ariko ubuyobozi buvuga ko zidahagije, bityo uko ubushobozi bubonetse hazajya hagurwa izindi ku buryo buri kigo nderabuzima kizagira iyacyo mu rwego rwo guha abaturage serivisi nziza z'ubuzima.



