Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe kuri Tchad -

webrwanda
0

Minisiteri y’Ingabo ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko Gen Maj Murasira ari umwe mu bitabiriye iyo Nama yabereye i Brazzaville kuri uyu wa 4 Kamena 2021, aho yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu.

Tchad ifite ibibazo bya politiki n’umutekano byakurikiye urupfu rwa Perezida Idriss Déby Itno, witabye Imana ku wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’amasasu yari yarashwe n’inyeshyamba za FACT ku wa 18 uko kwezi.

Ubu inzibacyuho y’amezi 18 iyobowe n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby utamenyereye ibya politiki cyane ko uretse kuba ari muto ku myaka 37, yari asanzwe aba mu nshingano za Gisirikare aho afite n’ipeti rya Général. Ni we wari uyoboye urugamba se yarasiwemo.

Kuva yajya ku butegetsi, hatangiye kumvikana ubwivumbure mu gihugu cyane mu mitwe yitwaje intwaro, yatangazaga ko itazigera ihagarika intambara, kuko ngo ikigiye kuba mu gihugu ari ubutegetsi bwa cyami aho umwana asimbura se.

Gen Maj Murasira yahagarariye Perezida Kagame mu Nama idasnzwe ku bibazo bya Tchad
Yabereye i Brazzaville kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021
Inama yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)