Byatangajwe na Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021 nyuma y'uko u Rwanda rwakiriye izindi nkingo zirenga ibihumbi 340 mu cyumweru kimwe.
Izi nkingo zirimo 247 000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca u Rwanda rwahawe mu cyumweru gishize ndetse n'izindi 100 600 zo mu bwoko bwa Phizer rwaraye rwakiriye.
Dr Ngamije avuga ko izi zaraye zakiriwe n'ubundi zizaterwa abasanzwe bafite ibyago byo kuba bakwandura iyi ndwara ikaba yabazahaza cyane barimo 'abakuze n'abantu bafite indwara karande basanganywe.'
Minisitiri Ngamije yasabye abantu bazi ko bafite ibi bibazo bagomba kujya ku bigo Nderabuzima bibegereye bakiyandikisha kugira ngo bazakingirwe.
Dr Ngamije uvuga ko mu mpera z'uku kwezi kwa Kamena hari izindi nkingo zo mu bwoko bwa Pfizer u Rwanda ruzakira, atanga icyizere ko no mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2021 u Rwanda ruzakira izindi nkingo 3 500 000 na zo za Phizer.
Yagize ati 'Bivuze ko gahunda iri kujya ku murongo mu minsi iri imbere tuzongera umubare w'abazaba bakingiwe mu gihugu.'
U Rwanda rufite intego ko umwaka wa 2022 uzarangira hamaze gukingirwa nibura abantu 60% ari na wo mubare wifuzwa mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda ku buryo icyo gihe ari bwo hazasuzumwa uko ubuzima busanzwe bwakongera kugaruka.
Bivuze ko u Rwanda nirwakira ziriya nkingo ruteganya kubona mu mpera z'uyu mwaka, 2021 yazasiga hamaze gukingirwa 1/2 cy'umubare wifuzwa gukingirwa ni ukuvuga hejuru ya 30% y'Abanyarwanda.
UKWEZI.RW