COVID-19: Abashoferi umunani bafashwe batwaye imodoka basinze -

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2021 ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

Bamwe muri aba bashoferi bemeye amakosa bakoze bayasabira n’imbabazi, bagiriye inama abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe muri bo wafatiwe mu Karere ka Kicukiro atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk’uko ibipimo byabigaragaje.

Ati “Ni byo abapolisi bampagaritse amasaha yo gutaha yarenze, nari nagiye gusura abantu nywayo uducupa tubiri, bapimye basanga nanyoye. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera. Ndashishikariza abantu ko bakwirinda gutwara banyoye kuko bifite ingaruka kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.’’

Undi mu bafatiwe mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yavuye ku kazi saa Moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga maze amasaha yo gutaha arabafata.

Ati “Twafashwe twanyoye, navuye ku kazi njya kureba bagenzi banjye dusangira agacupa, gutwara wanyoye byateza impanuka mu muhanda kandi ni icyaha, abantu bageregeze bihangane Covid-19 irangire tuzasubire mu buzima busanzwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y’ingendo kimaze gufata indi ntera.

Ati “Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atemewe y’ingendo nyuma ya saa Yine z’ijoro kandi banywera mu tubari tutemewe.”

Yibukije abaturarwanda ko ibihe igihugu kirimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko, yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

Ati “Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu, bashobora no kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko baba bari mu tubari rwihishwa”.

Abandi bafashwe ni abashoferi batatu bafatiwe mu Mujyi wa Musanze batwaye, basinze banarenze ku masaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zifungwa ndetse bagacibwa n’amande y’ibihumbi 150 Frw naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yerekanye abashoferi umunani bafashwe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)