Clarisse Karasira n'umugabo we mu mushinga uzafasha urubyiruko rukennye 10.000 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuhanzikazi Clarisse Karasira ubwo umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie yasozaga amashuri.

Clarisse Karasira wifashishije ifoto ya Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo yasaozaga amashuri, yavuze ko bagiye gushinga Ikigea Dejoie Africa Education Fund (DAEF) ugamije kurandura ubukene.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati 'Twizeye ko mu buzima bwacu nibura tuzafasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye rufite impano kubona uko biga.'

Uyu muhanzikazi uherutse kurushinga n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie witiriwe uriya muryango wabo Dejoie Africa Education Fund (DAEF), avuga ko bizeye ko iriya ntego yabo bazayigeraho.

Ati 'Imbere y'Imana ntakidashoboka.'

Clarisse Karasira mu bihe byatambutse yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye aho anafite umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa nk'ibi aho akunze gufasha abana bafite ubumuga by'umwihariko bw'uruhu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Clarisse-Karasira-n-umugabo-we-mu-mushinga-uzafasha-urubyiruko-rukennye-10-000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)