Bamporiki yakiriye abahanzi bitabiriye The Voice Afrique abashimira kuzamura ibendera ry'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hon. Bamporiki yakiriye aba bahanzi ari bo ; Alyn Sano, Evy Ngabo, Edrissa de Jah, Serpha, Umurerwa Linda, na Ariel Wayz.

Mu kiganiro Bamporiki yagejeje kuri aba bahanzi barimo n'abasanzwe bakunzwe mu Rwanda, yababwiye ko bose bitwaye neza ariko Alyn Sano akaba ari we ugera kure muri ririya rushanwa The Voice Afrique.

Yagize ati 'Mwarakoze kuzamura ibendera ry'u Rwanda. Mukomeze mube abanyamwuga kuko mufite impano.'

Yabasabye kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma impano yabo itaguka. Yagize ati 'Mwirinde icyo ari cyo cyose cyabangamira cyangwa cyasubiza izo mpano inyuma.'

Iri rushanwa ryasojwe tariki 01 Gicurasi 2021 rikegukanwa na Lady Shine waritwaye ahigitse abarimo Gyovanni wahabwaga amahirwe menshi.

Umunyarwandakazi Alyn Sano wagarukiye muri 1/2 cy'iri rushanwa, yavuze ko yishimiye aho yageze kandi ko yigiye byinshi muri ririya rushanwa rihuza abanyempano bakomeye ku mugabane wa Africa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bamporiki-yakiriye-abahanzi-bitabiriye-The-Voice-Afrique-abashimira-kuzamura-ibendera-ry-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)