AMAFOTO : Umuhanzi wo ku Nkombo yahaye umubyeyi we impano y'imodoka y'agatangaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi modoka yayihaye nyina umubyara ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko ubundi akamutungura amuha iriya modoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4.

Marchal Ujeku uririmba injyana yise Nkombo Style, yamenyekanye cyane muri 2016 muri ziriya ndirimbo ze z'ururimi rw'amashi.

Ubu asigaye ari rwiyemezamirimo ukomeye, akaba avuga ko yahaye umubyeyi we impano y'iriya modoka mu rwego rwo kumushimira ko yamureze.

Yagize ati 'Byari ukumushimira mu bufasha yampaye bituma mpitamo kumuha icyubahiro. Ni umubyeyi numvaga naha ibirenze, kenshi iyo nicaye mba numva hari byinshi mugomba.'

Uyu mubyeyi wahawe imodoka ku isabukuru y'amavuko ye y'imyaka 65, avuga ko umuhungu we yakuze akunda abantu by'umwihariko agakunda gufasha.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Umuhanzi-wo-ku-Nkombo-yahaye-umubyeyi-we-impano-y-imodoka-y-agatangaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)