Agasuzuguro k'Impuzamashyirahamwe y'abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw'igihugu cyigenga? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize, hari inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, imaze gusinywa na Dominique ATTIAS, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'abanyamategeko ku mugabane w'uburayi.

Iyo nyandiko ikubiyemo amabwiriza ategeka u Rwanda '..kurekura Paul Rusesabagina bidatinze…', ngo kuko ari umutagatifu washimuswe, akaba afungiye mu Rwanda by'amaherere!

Ababonye iyi nyandiko, barimo nka Amb. Olivier Nduhungirehe, bibajije uburyo mu gihe tugezemo itsinda ry'abantu bubahuka guha amabwiriza igihugu cyigenga, bikaba igitangaza noneho bikozwe n'abanyamategeko ubundi bagombye kuba bubaha amahame mpuzamahanga arengera ubwigenge bw'ubutabera.

Tugerageje gushyira mu Kinyarwanda ibyo Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje mu cyongereza abinyujije ku rubuga rwa twitter, yagize ati:Twibutse Dominique Attias n'ishyirahamwe ategeka, ko uretse n'abo bombi, nta n'irindi shyirahamwe ry'abanyamategeko bo mu mahanga rishobora gutegeka ubutabera bw'uRwanda icyo bukora.

Turi mu mwaka wa 2021, ubutabera bwa gikoloni nta jambo bugifite.'
Hari n'abandi benshi bagarutse kuri iyi nyandiko ya Dominique Attias n'agatsiko ke, aho bibajije niba iyi mpuzamashyirahamwe ishobora gutinyuka kwandikira ibaruwa nk'iyi igihugu cyo mu burengerazuba bw'isi.

Aha bakagaragaza ko ari agasuzuguro kavanze na ya myumvire y'irondaruhu, aho bamwe mu bazungu bakibwira ko Umunyafrika nta gaciro afite cyangwa ubwenge bwo kwikorere ibimunogeye.

Dominique Attias avuga ko ngo Paul Russabagina yimwe uburenganzira bwo guhagararirwa n'umunyamategeko wo mu Bubiligi. Nyamara Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Abanyamategeko , Me Guillaume Kavaruganda, yasobanuye neza ko nta masezerano u Rwanda rufitanye arebana no guhererekanya abanyamategeko.

Nk'uko nta mwavoka wo mu Ishyirahamwe Nyarwanda wakwemererwa kuburana urubanza mu Bubiligi, kuki Ababiligi bo bumva bafite uburenganzira bwo kuza kuburana mu Rwanda? Ngiyo ya myumvire ya gikoloni yanze kubava mu mutwe.

Mu mpera z'ukwezi gushize kwa Gicurasi, indege ya Rynair yari ivuye Athènes mu Bugereki yayoberejwe muri Belarus, bashobore gufata muri yombi umunyamakuru Roman Pratasevich wari muri iyo ndege, akaba yarahigwaga bukware n'ubutegetsi bwa Belarus. Kuberako Belarus ari igihugu cy'i Burayi, impuzamashyirahamwe y'abavoka bo ku mugabane w'Uburayi ntiyabyise ishimutwa, ahubwo yaruciye ikabarumira, iza gusakuriza u Rwanda rurimo kuburanisha Rusesabagina wishe akanakomeretsa inzirakarengane.

Ni ya nsina ngufi icibwaho amakoma?URwanda ni ruto mu buso, ariko si ruto mu kumenya igikwiye mu nyungu z'Abanyarwanda bose.
Urukiko ruburanisha Paul Rusesabagina ndetse n'isi yose basobanuriwe ko nta shimutwa ryamukorewe, ko ahubwo yibeshye inzira akisanga i Kigali aho kujya i Bujumbura nk'uko yabiteganyaga.

Ibimenyetso simusiga biramuhamya ibyaha by'iterabwoba yakoze abinyujije mu mutwe w'inyeshyamba ze ,FLN, ndetse abonye ikinyoma kimushiranye yivana mu rubanza. Dominique Attias rero n'agatsiko kawe, muhumure rwose inshuti yanyu izahabwa ubutabera bunoze, kandi si uko mubisaba, ahubwo ni uko uRwanda rwiyemeje kugendera ku mategeko.

The post Agasuzuguro k'Impuzamashyirahamwe y'abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw'igihugu cyigenga? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/agasuzuguro-k-impuzamashyirahamwe-yabavoka-bo-mu-burayi-karerekana-ko-imyumvire-ishaje-ya-gikoloni-ni-gute-bubahuka-guha-amabwiriza-ubutabera-bwigihugu-cyigenga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agasuzuguro-k-impuzamashyirahamwe-yabavoka-bo-mu-burayi-karerekana-ko-imyumvire-ishaje-ya-gikoloni-ni-gute-bubahuka-guha-amabwiriza-ubutabera-bwigihugu-cyigenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)