Abiga muri INES-Ruhengeri basuye urwibutso rwa Kinigi basobanurirwa uko Jenoside yateguwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kinigi

Ni mu muhango ngarukamwaka muri iryo shuri rikuru, wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kamena2021, wateguwe n'ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri ku bufatanye n'abanyeshuri bayo, by'umwihariko abagize AERG-Indame zo muri iryo shuri.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi w'iryo shuri, yavuze ko guhitamo kujyana abanyeshuri kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi ari uburyo bwo kubasobanurira amateka ya Jenoside n'uburyo yateguwe kugira ngo aypo mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo bayubakireho kubaka u Rwanda rushingiye ku kubahana no kubaha ikiremwa muntu.

Yagize ati “Muri INES-Ruhengeri hahurira abanyeshuri baturutse hirya no hono mu Rwanda no mu bihugu binyuranye bigera kuri 12, kuba rero hari umwihariko w'urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, ni ngombwa ko abantu babimenya, kugira ngo basobanukirwe Jenoside yakorewe Abatutsi, badakeka ko byituye aho mu 1994 kandi hari abantu bapfuye na mbere ya 1994 bazira uko bavutse”.

Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Ati “Turabasaba kwigira kuri aya mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo baharanire kubaka u Rwanda rushingiye kubaha ikiremwa muntu, rushingiye kubahana, bikadufasha kumenya icyo dukwiye kwirinda, tumenya ko icyo tugomba gushyira imbere ari ubumwe bw'abanyarwanda n'indangagaciro za kimuntu”.

Arongera ati “Ubwo rero nicyo twahisemo, kugira ngo ayo makuru amenyekane ndetse binafashe no kumva neza amateka ya Jenoside aho kuyahimbahimbira, ahubwo bayumve uko ari, uko Jenoside yateguwe, ibyo bikaba ibimenyetso ko amateka ya Jenoside nubwo tuvuga muri 1994, na mbere yaho ko hari ibimenyetso abantu bagomba gusobanukirwa”.

Bakurikiye ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bakurikiye ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo gusura urwo rwibutso, abanyeshuri bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe n'umuyobozi wa CNLG mu karere ka Musanze, aho yeretse abanyeshuri ishusho y'uburyo umugambi wa Jenoside wakozwe, ndetse inama zimwe na zimwe zikabera mu karere ka Musanze kugeza ubwo mu mwaka wa 1990, Abatutsi batuye mu cyahose ari Komini Kinigi batangiye gutotezwa bitwa ibyitso by'inkotanyi.

Avuga ko kuva icyo gihe (1990), Abatutsi batangiye guhigwa baricwa, kugeza ubwo mu mwaka wa 1994, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga Jenoside ku mugaragaro, muri ako gace ka Kinigi nta mututsi wari ukihabarizwa kuko bari barishwe abacitse ku icumu barahunga.

Abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri bavuga ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basuye rubasigiye byinshi ku itegurwa ry'umugambi wa Jenoside, bavuga ko kumenya ayo mateka ari kimwe mu bibongereye ingufu zo kuyirwanya bivuye inyuma.

Mubaganiriye na Kigali Today harimo n'abanyamahanga biga muri iryo shuri, bemeza ko barushijeho kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Benson Majok Muorwel wo muri Afurika y'Epfo, wiga mu ishami rya Arts in Microfinance mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri INES-Ruhengeri yagize ati “Gusura ruriya rwibutso, ni ubuhamya bukomeye kuri njye, byatumye menya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ese byagenze bite, ese Abatutsi bishwe bazira iki, ni bande bari babiri inyuma, menya n'uburyo buri mu nyarwanda akangurirwa kurwanya Jenoside n'uburyo abanyarwanda babanye mu bwiyunge”.

Marie Louise Mugumyabanga Umuyobozi w'abanyeshuri muri INES-Ruhengeri avuga ko bishimira umuco ngarukamwaka w'iryo shuri wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bibafasha byinshi mu kuyikumira.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bidufasha kumenya amateka igihugu cyacu cyaciyemo, uko Jenoside yateguwe n'uko yakozwe, ndetse bikaduha n'inzira nziza yo kubana mu bworoherane, mu bwumvikane, dufashanya haba kubarokotse Jenoside ndetse no gufatanya mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bigafasha kandi n'aba bana bavutse nyuma ya Jenoside”.

Arongera ati “Muri INES-Ruhengeri hari umuco wo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside mu kubakomeza, babahumiriza no kubaremera, ibyo bikabafasha kumva ko bataro bonyine”.

Hacanwe urumuri rw
Hacanwe urumuri rw'icyizere

Rutayisire Eric Umuhuzabikorwa wa AERG-Indame, yagaragaje uburyo icyorezo cya COVID-19 cyabakomye mu nkokora ibikorwa byabo by'ubufasha biradindira, ariko avuga ko nubwo icyo cyorezo cyabavangiye batabuze gukora ibikorwa by'ubufasha aho batanze ibiribwa n'ibiryamirwa ku baturage batishoboye.

Uwo musore kuri we ngo gusura urwibutso rwa Kinigi, bimusigiye byinshi ku itegurwa rya Jenoside ati “Utagera ibwami abeshywa byinshi, iyo ugeze ahantu umuntu akaguha ubuhamya nk'umuntu waharokokeye, ubona ko Jenoside yateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta ndetse n'abaturage bigishijwe nabi”.

Ati “Ni igisobanuro kigaragaza ko ihanuka ry'indege ya Habyarimana atari yo nkomoko ya Jenoside nk'uko abagambiriye kuyipfoba babivuga, ahubwo Jenoside yarateguwe, byaduhaye ishusho nyayo kuko twageze aho byakorewe”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, burashima ishuri rya INES-Ruhengeri ku bufasha ritanga mu iterambere ry'abaturage, no kwita cyane cyane ku buzima bw'abacitse ku icumu nkuko byavuzewe na Twizerimana Clement, Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu karere ka Musanze.

Twizerimana Clement, Umuyobozi w
Twizerimana Clement, Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Musanze

Ati “Ni ishuri ritanga umucyo n'urumuri ku bantu barikikije babafasha mu gutera imbere, by'umwihariko mu kwita ku buzima bw'abacitse ku icumu rya Jenoside, buri mwaka baba bafite ibikorwa byo kububakira, kubaremera, kubafata mu mugongo mu bihe nk'ibi, abari imbere mu kigo no hanze yacyo”.

Uwo muyobozi yishimiye kuba abanyeshuri bahisemo gusura urwibutso rwa Kinigi, rufite amateka yihariye, abasaba kurushaho kwitandukanya n'abapfobya Jenosode yakorewe Abatutsi, nk'urubyiruko abaragwa b'ejo hazaza h'igihugu.

Umuyobozi wa CNLG i Musanze yatanze ikiganiro gisobanura itegurwa rya Jenoside
Umuyobozi wa CNLG i Musanze yatanze ikiganiro gisobanura itegurwa rya Jenoside

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)