Abanyamadini basabwe umusanzu mu guhwitura ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera -

webrwanda
0

Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kamena 2021 mu mahugurwa agamije guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana yatanzwe n’umuryango Rwanda Religious Leaders Initiative ufatanyije n’ikigo cy’igihugu cyita ku kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO).

Mukamusoni Philomène, umwe mu bahuguwe waje ahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri ako karere, yavuze ko impamvu hakomeje kugaragara abangavu baterwa inda ku bwinshi, ahanini bituruka ku gutezuka ku nshingano kw’ababyeyi.

Ati “Ababyeyi twakanguriwe kongera kwegera abana no kubaganiriza. Biragaragara ko turi mu mirimo myinshi abana bacu bagahohoterwa, kandi twongeye gushishikiza abana bacu kudahisha ibyo bibazo bagize kuko biri kugaragara.”

Mukamusoni yavuze ko biyemeje guhwitura ababyeyi bagenzi babo, babinyujije mu migoroba y’ababyeyi, ku nshuti z’imiryango, no ku nzego z’ibanze.

Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere muri Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ari bamwe mu bahura kenshi n’abaturage.

Ati “Abanyamadini n’abanyamatorero, mu nshingano zacu dufite izo iyo kurwanya ihohoterwa n’icyaha, harimo icyuho ku ruhande rumwe cyo kutamenya amahohoterwa cyangwa se uburyo umuntu ashobora guhangana nayo igihe byabayeho. Twameye icyo dushobora gukora igihe habayeho ihohoterwa, twahungukiye cyane.”

Pasiteri Matabaro Jonas umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Rwanda Religious Leaders Initiative, yavuze ko kutarwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari uguhemukira u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ati “Twahisemo guhugura abashinzwe amadini n’amatorero kugira ngo dufatanye kurwana urugamba rusenya imiryango, rusenya u Rwanda urugamba rwonona. Abayobozi dufite uyu munsi nabo bigeze kuba abana. Iki cyorezo cyonona abana dukwiriye kugihagurukira kuko aba bana ejo nibo bazaba ari abayobozi. Ntabwo dukwiriye guceceka.”

Yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakoresheje imbaraga bafite mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, byakemuka mu gihe gito.

Abahuguwe biyemeje gukora ibishoboka byose imibare y'abangavu baterwa inda muri Nyamagabe ikagabanyuka cyane
Pasiteri Matabaro Jonas yavuze ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari umusingi mu kubaka ejo hazaza
Mukamusoni Philomène uhagarariye Inama y'Igihugu y'Abagore muri Nyamagabe, yavuze ko ababyeyi badohotse ku nshingano zo kwita ku bana
Perezida w’Ihuriro ry’imiryango ishingiye ku myemerere muri Nyamagabe, Habimfura Vincent, yavuze ko ari iby’agaciro nk’abanyamadini guhugurwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)