Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babisabwe kuri uyu wa 11 Kamena 2021, ubwo bifatanyaga n'Abanyarwanda bose kwibuka Jenoside ku nshuro ya 27 yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri 47.497 y'abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Kamonyi mu gihe cya Jenoside.

Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko kwibuka Jenoside ari ugusubiza agaciro abakambuwe.

Yasabye abantu gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo no kugaragaza ukuri kw'ibyabaye mu rwego rwo kunyomoza abahakana Jenoside.

Yagize ati 'Muri urwo rugamba rwo gukomeza guhangana n'abapfobya Jenoside, turasaba urubyiruko byumwihariko ko rwagira uruhare rugaragara cyane cyane mu kugaragaza ukuri nyako kuko abayirwanya bifashisha imbuga nkoranyambaga. Rukandika, rukagaragaza amateka nyayo kuko adasibangana.'

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamahoro Prisca, yashimiye Urwego rw'Umuvunyi rwaje kwifatanya n'Abanya-Kamonyi kwibuka Jenoside, avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza itandukanye n'iyari iriho muri Jenoside, yashishikarije abaturage kwica abandi.

Yagize ati 'Nk'Akarere ka Kamonyi turabashimira tunababwira ngo nimukomere, umwanya nk'uyu nguyu aho abantu bagenda bakareba ibyabaye, bakabona ibimenyetso bitandukanye bakabona abashyinguye, bituma hari icyiyubaka ku mitima w'abantu.'

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zackarie, yavuze ko kuba Urwego rw'Umuvunyi rwaje kwibuka bifite byinshi bisobanuye kubera ko rushinzwe kurwanya akarengane kandi abishwe muri Jenoside bazize akarengane, ibintu bikwiriye gukomeza kurwanywa no muri iki gihe kugira ngo bitazongera kuba ukundi.

Yunze mu ry'Umuvunyi Mukuru, ahamagarira urubyiruko kurwanya abahakana Jenoside.

Ati 'Usanga benshi barwanya Jenoside bitwaza imbuga nkoranyambaga bagatanga ubutumwa butari bwo, ariko nk'urubyiruko rusobanukiwe bazi n'uruhare rw'imbuga nkoranyambaga [mu gukwiza ibinyoma] ni ngombwa ko bafata iya mbere mu kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005 bagiye bagwa muri aka karere ndetse n'ubu baracyashyingurwamo. Ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nyundo ahahoze hitwa muri Komine Taba.

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basabwe kurwanya bivuye inyuma abapfobya ndetse bagahakana Jenoside
Abakozi n'abayobozi b'Urwego rw'Umuvunyi n'abakozi barwo bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi
Nirere Madeleine yavuze ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abakambuwe no gushimangira ko uburenganzira bwo kubaho ari ntavogerwaa
JPEG - 302.5 kb
Uwamahoro Prisca wungirije Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Urwego rw Umuvunyi rwaje kwifatanya n'Abanya-Kamonyi kwibuka ku nshuro ya 27
Bashyize indabo ku mva mu kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rwatangiye gushyingurwamo abazize Jenoside mu 2005



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-urwego-rw-umuvunyi-basabwe-kurwanya-bivuye-inyuma-abapfobya-ndetse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)