Wa mukire w'i Rubavu wari washimutiwe muri DRC yarekuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yo kurekurwa kwa Sandro Shyaka yamenyekanye ku mugoroba wok u itariki 14 Gicurasi 2021, ko abari bamufashe bamurekuye nyuma yo kubaha amafaranga menshi.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, kivuga ko hataramenyekana umubare w'amafaranga umuryango we wishyuye kugira ngo arekurerwe, icyakora bamwe mu nshuti ze bari mu Rwanda bavuze ko yarekuwe ejo ku mugoroba, akaba yaraye mu mujyi wa Goma.

Umwe muri bo yagize ati "Kurekurwa yarekuwe ndetse yaraye mu mujyi wa Goma ntaragera mu Rwanda, na ho kumenya ngo yatanze angahe kugira ngo arekurwe ntitwabimenya kuko hari amakuru avuga ko ayo yasabwe yayakubye, turabimenya nagera mu Rwanda.'

Tariki ya 12 Gicurasi 2021 ni bwo Sandro yashimuswe n'abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

Sandro Shyaka biravugwa ko yashimuswe ajya kureba ibikorwa afite i Masisi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru y'ifatwa rye yari yemejwe n'Umuhuzabikorwa w'imiryango iharanira inyungu z'abaturage (Sosiyete Sivile) ya Goma, Marion Ngavho.

Uwo muyobozi yavuze ko Sandro yari kumwe n'abantu babiri mu modoka bagana mu gikuyu cya Ruvunda, abarwanyi ba FDLR bakamushimutana n'umushoferi we, kandi abamutwaye ngo basabye guhabwa ibihumbi 100 by'Amadolari ya Amerika kugira ngo bamurekure.

Ubusanzwe Shyaka ni Umunyarwanda utuye mu Rwanda ariko ibikorwa bye byinsi abikorera mu mujyi wa Goma.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Wa-mukire-w-i-Rubavu-wari-washimutiwe-muri-DRC-yarekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)