Twahetse imitumba tujya guhamba Rwigema tutazi: Ubuhamya bwa Senateri Mureshyankwano ku rwango rwagejeje kuri Jenoside -

webrwanda
0

Mu buhamya yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano, yagarutse ku Bunyarwanda no gukunda igihugu yasanze biranga FPR Inkotanyi, bitandukanye n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Mureshyankwano wari umunyeshuri mu yisumbuye mu myaka ya 1990, yavuze ko nk’umuntu wari umaze guca akenge yabonaga uburyo Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo n’ubuyobozi bubi, ibintu byagaragazaga urwango n’ivangura bakorerwaga.

Avuga ko hari igihe yaje mu biruhuko asanga iwabo haba umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10 wirirwaga akanarara munsi y’uburiri bwa nyina [Umubyeyi wa Mureshyankwano].

Ati “Nijoro tugiye kurya numva Mama aravuze ngo mubwire wa mwana aze, noneho tumaze kurya mbaza Mama nti kuki uyu mwana aba munsi y’igitanda cyawe [yitwa Mutuyimana Olivier n’ubu ariho], yatubwiye ko iwabo, ba Se, bakuru be, ikitwa igitsinagabo bose bari babatwaye, babajyana kuri Nkuri ngo bagiye kubafunga, ariko ntibanabafunze byarangiye babajyanye muri Nyaruhonda niho babiciye.”

Mureshyankwano yavuze ko ubu ababazwa n’uko yasanze Mutuyimana munsi y’igitanda, bugacya agasubira ku ishuri ntacyo bimubwiye.

Ati “Numvise bimbabaje. Njye nisanze muri cya cyiciro cy’abantu bababazwaga ariko twe ntibigire icyo bitubwira, tukikomereza amashuri. Ako kantu kambabaje [...] Byaje kurangira ba bantu bose bishwe.”

Mureshyankwano yavuze ko icyo gihe hari hagati ya 1990 na 1992, abo mu muryango w’uwo musore bose baricwa, gusa ubu we ariho aho akora muri Banki y’Abaturage.

Ati “ Numvise njye aho hantu narahabaye ikigwari, nari mukuru, nari nzi ubwenge ariko nasubiye ku ishuri kandi nzi neza ko uwo atiga, yirirwa munsi y’uburiri bwa mama akanaharara.”

Yavuze kandi ko ikintu kintu yibuka, ari igihe Fred Rwigema yapfaga, ko kubera ingengabitekerezo mbi n’ubuyobozi bubi bwariho, babahekesheje imitumba bajya guhamba Rwigema.

Ati “Abibuka neza igihe Rwigema yapfaga, aho nigaga kuri Groupe Scolaire de Bumba, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, abanyeshuri twese twagiye guhamba Rwigema tutamuzi. Ndibuka hari umukonsiye wayoboraga Segiteri ishuri ryari ririmo, yaje mu kigo, afata abahungu bafite imbaraga baheka imitumba turashorera tujya guhamba Rwigema tutazi, tutanabonye.”

Senateri Mureshyankwano yavuze no ku mateka y’Abafaransa mu Rwanda, aho ngo yageze i Rusizi ahunga, akabone Ingabo z’icyo gihugu ziri kubwira abantu ngo muhunge, mwiruke. Aho ngo hari n’umunyamakuru Bemeriki Valérie wajyaga mu ruhame akabwira abantu ngo banyure mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu kugira ngo Inkotanyi zitabafata.

Ati “Muri ayo mateka nabayemo, ngakurira muri ayo macakubiri, nkayumva, mu by’ukuri nanjye numvaga ndi Umuhutu kandi Ubuhutu mbugendana [...] twiruka mu mashyamba ya Congo, mva i Bukavu nkakora ibilometero bigera ku bihumbi bibiri, nkagera kuri Fleuve du Congo ahantu bita Mbandaka, mpunga Inkotanyi ntazi ntabonye, kubera inyigisho mbi, kubera kumva ndi Umuhutu.”

Yakomeje agira ati “Nibuka ukuntu za Nkotanyi, Mana iyo bavuze Inkotanyi […] Mana umuntu wavuga nabi Inkotanyi n’ahantu zadukuye, Inkotanyi ntabwo ari bantu basanzwe, Inkotanyi ni ubuzima. Icyo gihe cyose numvaga ndi Umuhutu.”

Senateri Mureshyankwano avuga ko ubugiraneza yagiriwe n’Inkotanyi zamuvanye muri ayo mashyamba zikamugarura mu gihugu cye we n’umugabo we wari urwariye muri ayo mashyamba ari igihango gikomeye.

Ati “Nababwiye ukuntu zaje zigasanga umugabo wanjye yararembye, baradufata badushyira mu ndege, batugeza mu Rwanda, niho naboneye ubudasa, nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu, nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi. Inkotanyi njyewe nizo zankijije Ubuhutu, kuko numvaga ndi Umuhutu bari bunyice kuko ndi Umuhutu. Ariko zankijije Ubuhutu kuko zanyeretse ubudasa.”

Avuga ko hari amakuru menshi yari yarabwiwe y’uko Inkotanyi zije kubicira muri iki gihugu ariko ngo ntabwo ariko byaje kugenda.

Ati “Ndagira ngo nongere mvuguruze abavuga ko Inkotanyi zaje muri Congo kwica Abahutu, oya ntabwo aribyo! Iyo ziba zaraje kubica ntiziba zarantahanye, ntiziba zarampekeye umugabo, ntiziba zaracyuye Abahutu basaga miliyoni eshatu. Ariko abantu bagatinyuka ngo Inkotanyi ngo zaje kwica Abahutu. Oya!”

Yakomeje agira ati “Inkotanyi mfitanye igihango nazo kandi icyo gihango sinzagitatira, rwose mu mashyamba ya Congo niyo bahaturekerra n’iyo baza bakitambukira bakigendera twari kugwamo, imvura yaragwaga tukanyagirwa, umwuma, inzara […], Inkotanyi zandokoreye umugabo, Inkotanyi zandindiye Mama, Inkotanyi mfitanye igihango nazo.”

Senateri Mureshyankwano avuga ko mbere bakiri mu mashyamba ya Congo bari barabwiwe ko nyina [Umubyeyi we] yishwe n’Inkotanyi ariko yatunguwe bikomeye no kugaruka mu Rwanda agasanga arahari nta kibazo yigeze agira kandi arizo zimwitaho mu burwayi yari afite.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yatanze ubuhamya bugaragaza uko yiboneye n'amaso ye uburyo ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)