Mahombi wamamaye mu ndirimbo 'Coconut Tree' ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League BAL. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, nibwo i Kigali hatangira irushanwa rya Basketball Africa League BAL, ni irushanwa rigomba guhuza amakipe 12 atandukanye yo ku mugabane wa Afurika rikaba ryazanye ibyamamare byinshi byo mu muziki harimo Mr Eazi ukomoka muri Nijeriya, J Cole wo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika ndetse na Mahombi.

Nkuko uyu muhanzi mpuzamahanga Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse akaba afite ubwenegihugu bwa Suwede nawe yamaze gutangaza ko ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yaje mu Rwanda kwitabira iyi Shampiyona, yagize ati 'Reka tugende,Kigali,BAL'.

Usibye kuba yatangaje ko aje muri iri rushanwa yanamenyesheje abamukurikira urutonde rw'uko imikino y'iri rushanwa rya BAL izakurikirana ndetse n'uko abantu bashobora kugura amatike yo kwitabira iyi mikino.

Uyu muhanzi Mohombi w'imyaka 34 y'amavuko aje mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo 'Coconut Tree' yakoranye na Nicole Schwezinger ndetse n'izindi ndirimbo yakoranye n'ibindi byamamare birimo nka Akon,Nelly,Shaggy,Franco ,Fally Ipupa n'abandi.

The post Mahombi wamamaye mu ndirimbo 'Coconut Tree' ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League BAL. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mahombi-wamamaye-mu-ndirimbo-coconut-tree-ari-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-imikino-yirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mahombi-wamamaye-mu-ndirimbo-coconut-tree-ari-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-imikino-yirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)