Urupfu rwa Habyarimana na Ntaryamira, ifungwa ry’abishimiye urupfu rwabo na Jenoside: Ibiri mu gitabo cya Perezida Mwinyi -

webrwanda
0

Ibi Ali Hassan Mwinyi w’imyaka 96 yabigarutseho mu gitabo aherutse gushyira hanze yise ’Safari ya Maisha Yangu’ bivuze ’Urugendo rw’ubuzima bwanjye’.

Muri iki gitabo, Ali Mwinyi Hassan, avuga ko mu buzima bwe mu byo atazibagirwa harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaguyemo abarenga miliyoni.

Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania kuva mu 1985 kugeza mu 1995, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bari bamaze igihe bakora ibishoboka byose kugira ngo bumvikanishe Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi.

Ati "Iyi nama yari iri mu murongo w’imbaraga twatangaga mu kunga Abanyarwanda by’umwihariko uruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Juvénal Habyarimana n’uruhande rwa FPR."

Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 ubwo Habyarimana yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania, ni bwo indege ye yo mu bwoko bwa Dassault Falcon 50 yahanuwe, nyuma yo kuraswaho ibisasu bibiri, apfana n’abo bari kumwe bose barimo na mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi.

Mwinyi yavuze ko kuba akarere karapfushije abaperezida babiri icyarimwe byamukozeho ndetse bihangayikisha Guverinoma ya Tanzania.

Ati "Urupfu rw’aba ba perezida ku giti cyanjye rwarantunguye, rutungura Guverinoma ndetse n’Abanya-Tanzania. Twarahungabanye, turababara ndetse turanashavura bikomeye. Nashyizeho iminsi itatu yo kunamira aba baperezida ndetse noherereza imiryango y’abapfuye ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi ubutumwa bwo kubihanganisha."

Uyu mukambwe yakomeje avuga ko bwari ubwa mbere biba ko abakuru b’ibihugu babiri bapfira rimwe bavuye muri Tanzania.

Ati "Ikibabaje ni uko abakuru b’ibihugu byombi bari mu gihugu cyacu bashaka igisubizo cyo kurangiza ubwicanyi bwari mu bihugu byabo, bakazana amahoro n’ubufatanye mu baturage bose."

Mwinyi yavuze ko ubwo iyi nama yaberaga muri Tanzania yarangiraga, Habyarimana yahisemo gutwara Cyprien Ntaryamira kubera ko yari afite ikibazo cy’uko indege ye yagendaga gake mu gihe iya Habyarimana yihutaga.

Uretse Habyarimana na Ntaryamira, iyi ndege yanaguyemo Jean-Michel Perrine wayikoraga kandi akanayikurikiranira hafi ngo itagira ikibazo, Gen Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Major Thaddée Bagaragaza wari ushinzwe kumurinda akaba yari anungirije Umukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Perezida (Garde Presidentielle).

Abandi baguye muri iyi ndege barimo Colonel Elie Sagatwa wari Umunyamabanga wihariye wa Habyarimana akaba na muramu we, Ambasaderi Juvénal Renzaho wari Umujyanama wa Habyarimana mu bijyanye na Politiki, Dr Emmanuel Akingeneye wari muganga wihariye wa Habyarimana, Bernard Ciza wari Minisitiri w’Itumanaho mu Burundi na mugenzi we Cyriaque Simbizi wari Minisitiri w’Igenamigambi w’u Burundi.

Impuguke zo mu Bufaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux zagaragaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za Habyarimana. Ako gace yaguyemo kandi kari karinzwe bikomeye n’abasirikare barindaga Perezida ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga ikibuga cy’indege.

Uwari ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yarokotse urupfu

Muri iki gitabo Ali Hassan Mwinyi yavuze ko ubusanzwe muri Dassault Falcon 50 ya Habyarimana byari byitezwe ko hagendamo n’uwari Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Saleh Tambwe.

Perezida Ntaryamira amaze gusaba ko yataha mu ndege ya Habyarimana, byabaye ngombwa ko Saleh Tambwe asigara, aramuharira.

Hassan Mwinyi avuga ko byabaye gusimbuka urupfu kuko iyo Tambwe aza kuba ari muri iyo ndege na we yari kuba yarapfuye.

Ati "Uyu wari umunsi w’amahirwe kuri Ambasaderi wacu mu Rwanda, ubwo indege itwaye abakuru b’ibihugu babiri yarasagwa igashwanyagurika mu gihe yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, abari barimo bose barapfuye."

Yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwari bwaratangiye gukorwa bucece bwahise bukomeza ku mugaragaro.

Mwinyi yavuze ko mu mwanya muto Tanzania yatangiye kwakira impunzi nyinshi ndetse we ku giti yibonera imirambo y’Abatutsi itemba mu ruzi rw’Akagera.

Ati "Mu mwanya muto nko guhumbya, igihiriri cy’impunzi cyinjiye muri Tanzania, bamwe bafite ibikomere bikabije. Nagiye mu gace ka Ngara aho niboneye n’amaso yanjye imibiri ibarirwa mu magana itemba mu ruzi rw’Akagera, imwe ifite ibikomere by’inkota n’amacumu."

"Byari ibihe biteye ubwoba, ku kiraro cya Rusumo giherereye ku Mupaka wa Tanzania n’u Rwanda, niboneye impunzi zirenga ibihumbi 10 zinjira muri Tanzania buri saha."

Hari abafunzwe bishimira urupfu rwa Habyarimana, Nyerere ababazwa n’uko Tanzania itamagana Jenoside

Muri iki gitabo Mwinyi, yavuze ko ubwo muri Tanzania byamenyekanaga ko Habyarimana na Ntaryamira bapfuye, hari impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zibarirwa muri 70 zagiye mu Mujyi wa Mwanza muri ’New Mwanza Hotel’ kwishimira urupfu rwabo, mu gihe Tanzania yari ikiri mu minsi yo kubunamira yari yashyizweho.

Iki gihe ngo uwari Minisitiri w’Intebe, John Malecela yatanze itegeko ry’uko izi mpunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zitabwa muri yombi, gusa nyuma ziza kurekurwa nyuma yo gusanga nta tegeko rihana umuntu wishimiye urupfu rw’undi.

Mwinyi yavuze ko iki gikorwa cyo gufunga izi mpunzi cyatumye Guverinoma ye igaragara nk’aho hari uruhande yari ibogamiyeho kandi mu by’ukuri atari byo.

Ati "Ukuri ni uko Guverinoma yanjye nta ruhande yari ibogamiyeho kandi twakomeje guceceka bitari uko dushyigikiye ubwicanyi bw’Abatutsi n’Abahutu batari mu mugambi wa Jenoside, ahubwo ari ukubera ko twari abahuza muri icyo kibazo."

Uku guceceka kwa Guverinoma ya Tanzania, Mwinyi yavuze ko kwababaje Mwalimu Julius Nyerere na we wayoboye iki gihugu maze asohora itangazo avuga ko Guverinoma y’uyu mugabo iri kwangiza isura ya Tanzania.

Ati "Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 1994, Mwalimu Nyerere yateguye ikiganiro n’abanyamakuru aratwamagana cyane twe abari muri Guverinoma avuga ko turi kwangiza isura ya Tanzania yari imenyerewe mu kurwanirira ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu."

"Yavuze ko Jenoside yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara ndetse hari ibimenyetso byo mu nyandiko bibigaragaza. Yashakaga ko dushikama tukarwanya Jenoside."

Mwinyi yavuze ko aya magambo ya Nyerere yamubabaje kubera ko ngo we atashoboraga gushyigikira abicanyi. Ibi ngo byatumye afata urugendo ajya ku kiraro cya Rusumo kwirebera ibyaberaga mu Rwanda.

Ali Hassan Mwinyi yavutse ku wa 8 Gicurasi 1925, avukira mu gace ka Kivure muri Pwani. Yabaye Perezida wa kabiri wa Tanzania, ayobora kuva mu 1985 kugeza mu 1995. Uretse kuba Perezida wa Tanzania yanabaye Minisitiri w’Umutekano na Visi Perezida.

Ibiganiro bya Arusha byatangiye muri Nyakanga 1992 byasojwe mu 1993 bishyizeho umurongo wagombaga gukurikizwa kugira ngo amahoro aboneke mu Rwanda. Ibyemezo byafashwe muri ibyo biganiro ntibyashyizwe mu bikorwa na Guverinoma ya Habyarimana yari yuzuyemo abatarashakaga Abatutsi mu butegetsi, kugeza ku wa 7 Mata ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa.

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yavuze ko yashenguwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)