Rutsiro: Haravugwa ibihombo muri Koperative y’abahinzi b’icyayi -

webrwanda
0

Abagize iyi koperative bavuga ko irimo ibibazo byinshi aho abahinzi bamwe bagiye babura ibiro by’Icyayi basaruye, Koperative ikaba ifite Amadeni menshi yababereye umuzigo.

Umwe mu bahinzi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko koperative yabo ifite ibibazo ariko nta gikorwa ngo bikemuke agasaba ubufasha kugira ngo ibihombo bigabanuke.

Ati “Tubabajwe cyane n’uko ibibazo biri muri koperative yacu bizwi ariko akaba nta gikorwa, igiye kwicwa n’amadeni tutazi ibyo yakoreshejwe, ahubwo bituruka ku micungire mibi y’umutungo, turasaba ko twafashwa ibibazo birimo bigakemurwa.”

Hungurimana Gaspard, wabayeho umuyobozi w’agateganyo mu minsi yashize, kuri ubu akaba ari umujyanama w’iyi Koperative na we yavuze ko harimo ibibazo byinshi kandi bizwi.

Ati “Muri Koperative harimo ibibazo nk’aho abahinzi bagenda babura ibiro by’umusaruro w’icyayi basaruye, ndetse ikibazo kirazwi kuko banditse amabaruwa akanatangwa hejuru, turasaba ubuyobozi gukurikirana ngo ibintu bigende neza kurusha.”

‘’Koperative ifite ibibazo by’imicungire y’umutungo, ndetse ibihoramo kenshi dore ko hari n’amafaranga yahabwaga abasoromyi bakandikirwa menshi, tugasaba ko umubaruramari ayagarura akayagarura, ibyo bigaragara ko imicungire y’umutungo itagenze neza’’.

Perezida wa RUTEGROC , Babonampoze François Xavier, yavuze ko mu minsi ishize hari harimo ikibazo cyo kwiba abahinzi ibiro ariko bakaba barazanye iminzani ifite ikoranabuhanga ku buryo bitazongera kubaho.

Ati “Komite nyoboye ikigera mu buyobozi yasanze ibibazo bihari birimo no kwiba ibiro by’icyayi, maze dufata umwanzuro wo guhindura iminzani yari isanzwe ikoreshwa kuburyo iyo twazanye, upimira umuhinzi muri Koperative bagahita babona ibiro umuhinzi yapimishije ndetse na NAEB ihita ibibona ako kanya.”

Yakomeje avuga ko abahinzi babuze ibiro bagiye gutangira guhabwa amafaranga yabo kuko urutonde rwabo ruzwi.

Ku birebana n’amafaranga miliyoni enye bahawe n’Umuryango International Alert agakoreshwa nabi, Babonampoze François Xavier yavuze ko umucungamutungo yasabwe kuyagarura.

Koperative ya RUTEGROC ikorera mu mirenge 5 ariyo Murunda, Gihango, Mukura, Rusebeya na Mushubati.

RUTEGROC ifite imyenda irimo uwa Banki y’Iterambere y’U Rwanda (BRD) urenga Miliyari n’igice.

Koperative ya RUTEGROC ihuje abahinzi b'icyayi bo mu mirenge 5 y'akarere ka Rutsiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)