Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwemeje ko umuraperi Jay Polly n'abandi batatu bafunganywe bagumya mafunzwe bitewe n'icyaha cyo gukoresha urumogi bakurikiranyweho.
Uyu munsi nibwo habaye isomwa ry'urubanza ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo kuri Jay Polly na murumuna we, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakurikiranyweho.
Tariki ya 24 Mata, polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n'umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina n'Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.
Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo(Jay Polly, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle) mu maraso yabo hagaragaramo ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.
Byatumye bahita bafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyane ko babasanganye n'urumugi.
Ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi, bagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo baburana ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo. Murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Clément yavuze ko ari wari wazanye urwo rumogi mu rugo kwa Jay Polly, abandi bose bahakana ibyo baregwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hasomwe imyanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'aba basore batatu n'umukobwa umwe.
Bitewe n'uko icyaha bakoze gihanwa n'igifungo kigera ku myaka ibiri, kandi umuntu ukurikiranyweho icyo cyaha akurikiranwa afunze, hakiyongeraho ko basanze mu maraso yabo harimo ko bakoresha ibiyobyabwenge, umucamanza yavuze ko nta cyakwemeza ko uwo munsi batabikoresheje.
Urukiko rwanzuye ko bagumya bafunzwe mu gihe cy'iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibindi bimenyetso.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urukiko-rwemeje-ko-jay-polly-agumya-afunzwe