Umuri Foundation (Umuri Soccer Academy) ya Jimmy Mulisa yakiriye ibikoresho by'umipira w'amaguru bivuye mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'u Burayi(UEFA) bizafasha mu iterambere ry'umupira w'abana mu Rwanda.
Ibi bikoresho byabagezeho byiganjemo imipira yo gukina, chausuble n'ibindi.
Ibikoresho iri rerero ryakiriye ku bufatanye na UEFA Children Foundation, ntabwo bizifasha gusa irerero rya Umuri kuko n'andi marero hirya no hino mu gihugu bazagerwaho n'izi nyungu.
Jimmy Mulisa umuyobozi w'iri rerero yabwiye ISIMBI ko yishimiye cyane kwakira iyi nkunga ivuye muri UEFA.
Ati"ni ibintu byiza cyane kwakira iyi nkunga ivuye muri UEFA, hari ukuntu bifasha kudacika intege mu byo ukora kuko iyi iba ari inkunga ikomeye, ndabashimira cyane."
Yakomeje avuga ko ibi bizamufasha mu ntego ze yihaye zo gufasha abana kugaragaza impano zabo no kugera ku ntego zabo kandi ko atari abana bo mu irerero rye gusa n'abandi bizabageraho.
Ati"ntabwo ari abana bo muri Umuri gusa n'abandi mu bo hirya no hino mu gihugu ni ukureba uko twabafasha kuko ni ibyo guteza umupira w'abana imbere mu Rwanda si Umuri gusa."
"Urebye bizamfasha mu kugera ku ntego yanjye niyemeje yo gufasha abana kugaragaza impano bifitemo no kubafasha kugera ku nzozi zabo."
Ibi bikoresho birimo imipira 100 yo gukina, shosible 150, kona(corners), amazamu, amapombo n'ibindi, bigeze mu Rwanda byakiriwe na Jimmy Mulisa ndetse na Samantha Binta akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Umuri Foundation.
Uyu muryango wa Umuri washinzwe mu Gushyingo 2019, kugeza abana batatu bawo bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yakinnye CECAFA aribo Irakoze Jean Paul, Nikokwizerwa Benjamin na Sammy.
AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW