Umukozi wa REMA yafunzwe akurikiranyweho ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubutumwa bwa RIB bugira buti ' RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n'amategeko.'

RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n'abagikoze bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko 'abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.'

Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati 'naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk'abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?'.

Abantu basaba cg bakira RUSWA bakwiriye kumva ko RUSWA nta ntebe ifite muri iki Gihugu. Amahitabo ahari ni amwe ni Ukureka ikintu cyose cyerekeza kuri yo naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nkabo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu barihe? https://t.co/Q7la8uaPbs

â€" Murangira B.Thierry (@Murangira_BT) May 15, 2021

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu watawe muri yombi, hari hashize igihe gito avuye kwiga muri Koreya y'Epfo mu bijyanye no kurengera ibidukikije.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-wa-rema-yafunzwe-akurikiranyweho-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)