Babuwa azamara hanze byumweru 2, Saba Robert wavuye mu kibuga kubera kurwara mu nda yatangiye imyitozo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Kiyovu Sports nyuma y'imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United, Babuwa Samson azamara hanze y'ikibuga ibyumweru bibiri, ni mu gihe impungenge ku bafana b'iyi kipe z'uko na rutahizamu Saba Robert yaba yavunitse ubuyobozi bw'iyi bwavuze ko ari ikibazo cy'uburwayi bwamusohoye mu kibuga.

Babuwa Samson yagize ikibazo cy'imvune ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo ikipe ye yatsindaga Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda B rya shampiyona.

Igice cya kabiri cy'uyu mukino kigitangira amaze gutsinda igitego, yagize ikibazo cy'imvune ahita asimburwa. Yagize ikibazo cy'akagombambari(Cheville).

Aganira na ISIMBI, umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar yavuze ko uyu rutahizamu afite ibyumweru bibiri hanze.

Ati'Babuwa azamara hanze y'ikibuga ibyumweru bibiri, ni cheville y'akaguru k'indyo yagize.'

Kuri Saba Robert wavuye mu kibuga ku munsi w'ejo ku mukino wa Rayon Sports na we bigaragara ko yagize ikibazo, we yavuze ko nta mvune yagize ahubwo ari ikibazo cy'uburwayi.

Ati'Saba Robert nta mvune afite, ni ikibazo cy'uburwayi bwo mu nda yagize, ubu ameze neza ndetse yanatangiye imyitozo.'

Saba Robert ku munsi w'ejo yavuye mu kibuga bigaragara ko yagize ikibazo aho yahise asimburwa na Ishimwe Kevin.

Babuwa Samson azamara hanze ibyumweru 2
Saba Robert yari yagize ikibazo mu nda ariko ubu ngo ameze neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-azamara-hanze-byumweru-2-saba-robert-wavuye-mu-kibuga-kubera-kurwara-mu-nda-yatangiye-imyitozo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)