Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza urubuga ruwuhuza n'abikorera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga n'Inama ihuza abikorera n'Umujyi wa Kigali cyafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi mu nama yahuje abayobozi b'uyu mujyi n'urugaga rw'abikorera.

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga ruwuhuza n'abikorera kubera impinduka zabayeho mu miyoborere yawo.

Mu mwaka ushize wa 2020 habaye amavugurura arimo ko Uturere tw'Umujyi wa Kigali twamburwa ubuzima gatozi ndetse ntitwongere kugira inama njyanama.

Izi mpinduka zabaye hagamijwe kunoza imiyoborere n'ifatwa ry'ibyemezo rigamije iterambere ry'Umujyi wa Kigali, gusa haza kuvukamo imbogamizi z'uko imwe mu myanya yahabwaga abikorera mu buyobozi bw'Umujyi wa Kigali yabaye nk'ihagarara.

Mbere mu Nama Njyanama z'uturere tugize Umujyi wa Kigali, abikorera babaga bemerewemo umwanya, gusa nyuma y'uko zikuweho hagasigara Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ntibakibona uyu mwanya cyane ko guhagararirwa mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali atari itegeko nk'uko byari bimeze mu turere.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, yabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uru rubuga kugira ngo abikorera bakomeze kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by'Umujyi wa Kigali.

Ati 'Muri ya mikoranire hasaga n'aharimo icyuho, muri ya mikoranire yari isanzwe twifuzaga ababahagarariye mu buryo butaziguye muri bwa bufatanye n'Umujyi wa Kigali, haba ari mu buryo bwo gufata ibyemezo cyangwa se no mu yindi mikoranire […] yari inama yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo dushyireho urwo rubuga rwo kongera kugarura abikorera mu buryo buhoraho mu miyoborere itaziguye y'Umujyi wa Kigali, cyane mu ifatwa ry'ibyemezo.'

'Ntabwo abikorera bagiye kure mu mikorere y'umujyi ahubwo ni uko rwa rubuga ruhoraho rwatumaga dufata ibyemezo tugakurikirana n'ishyirwa mu bikorwa nta rwari ruhari, twashyizeho urwo rubuga kugira ngo rudufashe.'

Uru rubuga rw'ibiganiro ruzajya rubaho buri gihembwe, aho ruzajya ruganirirwamo ibibazo bihari ndetse n'uburyo byakemurwamo ndetse rugakoreshwa no mu kungurana ibitekerezo.

Umujyi wa Kigali watangaje ko nyuma yo kwemeza uyu mwanzuro wo gushyiraho uru rubuga ruzwi nka 'COK-PSF Dialogue Forum' hagiye kurebwa abazaba barugize ndetse n'uko ruzajya rukora, bikaba biteganyijwe ko rushobora gutangira gukora muri Kamena 2021.

Abayobozi b'Umujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro n'abikorera bigamije gushyiraho urubuga ruzajya rubahuza
Ibi biganiro byitabiriwe n'abikorera batandukanye
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza yari muri ibi biganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-cok-psf-dialogue-forum-urubuga-ruhuza-umujyi-wa-kigali-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)