Umugore yashatse gutungura umugabo we ngo basangire ibya mu gitondo, birangira bamumennyeho amazi ashyushye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ali Aye w'imyaka 28 y'amavuko ukomoka muri Turikiya yafashe icyemezo kigayitse cyo gutwikisha umugore we amazi ashyushye nyuma yo kumukangura ngo basangire amafunguro ya mu gitondo nk'uburyo yari yahisemo bwo kumutungura.

Uyu mugabo yarakajwe cyane n'uko umugore we bari bamaze imyaka 5 babana yamubyukije ari mu bitotsi ngo aze basangire ibyo kurya bya mu gitondo bituma ajya gufata amazi ashyushye cyane ayamumenaho.

Uyu mugore wahiye umugongo wose yahise ajyanwa kwa muganga nyuma y'aho umugongo we wari wabaye umutuku kubera ubushye.

Ubwo itangazamakuru ryamusangaga ku bitaro aho yari arwariye,Madamu Rukiye yasobanuye ko uyu mugabo yamuhoye ko yamubyukije ngo basangire ibya mu gitondo nyamara we yarabikoze nko kumutungura.

Ati 'Nateguye ibiryo bya mu gitondo ndangije njya kureba umugabo wanjye ko narangije.Yararakaye cyane arangije ambaza impamvu mukanguye anampa gasopo ko ntazongera kumubangamira.Nahise njya gusangira n'umukobwa wanjye.Yahise aza agifite umujinya ambwira ko tugiye gutandukana ndetse azatwara umukobwa wanjye uko nabigenza kose.Yahise afata amazi ashyushye ayamena mu ijosi.Yashakaga kuyamena mu isura ariko ndamuhunga.Nahise mpunga ariko umupira nari nambaye wahise ufatana n'uruhu.Yanjugunyeho amazi yari asigaye,amwe ameneka ku kirenge cy'umwana wanjye andi amfata ku itako.Nashakaga guhunga ariko uburibwe bwari bwinshi.Ngarutse nasanze umwana wanjye ari kurira umugabo ahita ankurura imisatsi anjyana mu bwogero.'

Umugore bamujyanye kwa muganga yahiye mu mugongo

Uyu mugore yavuze ko amarira y'umwana we yamuteye imbaraga zo guhangana n'uyu mugabo we ndetse nyuma yaje guhungira ku muturanyi we amutiza telefoni ahamagara polisi iraza imujyana kumufunga.

Uyu mugabo ntiyatinze muri gereza kuko bahise bamufungura ariko abaturage bashaka kumwica polisi imusubiza muri kasho.

Uyu mugore yavuze ko atumva ukuntu umugabo we yari ahise afungurwa kandi yarashyize ubuzima bwe n'ubw'umukobwa we mu byago ndetse yemeza ko abagore bo muri Turikiya bahohoterwa abagabo babikoze ntibahanwe.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umugore-yashatse-gutungura-umugabo-we-ngo-basangire-ibya-mu-gitondo-birangira-bamumennyeho-amazi-ashyushye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)