Ubuzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya babamo: Ikiganiro na Umutesi ubumazemo imyaka 24 -

webrwanda
0

Uyu mugore afite imyaka 45 akaba atuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Gahama ari naho yamaze imyaka myinshi akorera uyu mwuga mubi uri mu imaze igihe kinini ikorwa ku Isi.

IGIHE yaganiriye na Umutesi ku buzima butoroshye abakora umwuga w’uburaya banyuramo, uko yawinjiyemo akiri muto n’impamvu yabimuteye.

Ati “ Nashatse mfite imyaka 16 umugabo antana abana batatu mfite imyaka 21 ndabarera, bageza igihe cyo kwiga mukuru wanjye aba arapfuye asiga abana umunani ubwo ntangira kurera abana 11, ndabarera bose ndabigisha ariko nkora umwuga w’uburaya.”

Umutesi avuga ko ahagana mu 2001 icyo gihe leta yakubitaga abakoraga umwuga w’uburaya aho batabemeraga na busa cyangwa ngo bumve ko ari umwuga bahisemo.

Abawukoraga icyo gihe mu Karere ka Kirehe ngo nubwo babonaga amafaranga menshi bahabwaga n’abashoferi bacaga ku mupaka wa Rusumo, ngo bahahuriraga n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kubica, kubanduza indwara zidakira n’ibindi bibazo bitandukanye.

Nyuma y’imyaka myinshi ngo baje kwisuganya bashinga koperative ahinduka umujyanama w’abandi bakobwa bakora uburaya nyuma ngo baje no gutora amategeko abagenga akumira abakiri bato kwinjira muri uyu mwuga.

Ati “ Hari abazaga ari abana bato cyane baturutse mu tundi turere bafite nk’imyaka 16,27 na 18 nabareba nkabona bangana na ba bandi banjye dushyiraho isanduku tugashyiramo amafaranga 500 uwaje akiri muto tukamutegera tukamusubiza iwabo dufatanyije n’ubuyobozi.

Umutesi yavuze ko uko gukumira abakiri bato byatumye bamwe batawuzamo ku bwinshi ndetse ngo n’abari bawusigayemo batangiye gushaka uko bajya babaguriza amafaranga bagakora ibindi bikorwa birimo ubucuruzi mu gutuma babihugiramo bakareka uyu mwuga gake gake.

Ati “ Ubu nubwo wenda abenshi bagikora uburaya ariko unasanga bacuruza inyanya mu isoko, intoryi, utubutike ndetse hari n’abafite za resitora n’utubari nubwo COVID-19 yagiye ibizambya.”

Ibibazo bahurira nabyo mu buraya

Umutesi avuga ko umwuga w’uburaya ari umwe mu myuga mibi ibaho ku isi ngo kuko kuwukora uba witeguye kwicwa isaha iyo ariyo yose, yavuze ko abawukora bahuriamo n’ibibazo byinshi birimo kwicwa, kwanduzwa indwara zitandukanye n’ibindi.

Ati “ Kuva kera habagaho ihohoterwa umuntu akaryamana n’umugabo akamukubita atanakwishyuye, hariho n’abakubitana amacupa bagafungwa ariko ubu byagiye bigabanuka.”

Yahindutse umwigisha mu bandi

Umutesi avuga ko kuri ubu nyuma yo guca mu buzima bukakaye akora uyu mwuga w’uburaya kuri ubu yahindutse umwigisha, umujyanama n’umukangurambaga, avuga ko kuri ubu agenda yumva buri mukobwa wese uhitamo kuba indaya mu Karere ka Kirehe akamugira inama ku buryo hari n’abahitamo kubureka.

Ati “ Baraduhuguye ubu umwana menya uko mwigisha nkamenya icyamukuye mu rugo n’ikibitera nkatanga raporo ku buyobozi kuburyo bumufasha kumusubiza mu muryango haba hari n’ibibazo bakabishakira ibisubizo.”

Inama ku bakiri bato

Umutesi agira inama abakiri bato bataragana uyu mwuga kudatekereza kuwukora kuko ari ukwishyira urupfu urureba, yavuze ko ariwo mwuga ushobora gukora ukangirikiramo kandi ntugire n’ikintu ukuramo kigaragara.

Ati “ Inama nagira abakiri bato mu buraya habamo ubumuga bwinshi, habamo kwangirika ku buzima bwabo bakanabubura hakanabamo n’abo bategera mu nzira bakabahotora baribye nk’umuntu, bakaryamana nawe bakamwiba nawe akazamutega akamwica, inama nabagira nibabireke nta kiza kibamo.”

Kuri ubu Umutesi avuga ko asigaye ari umukangurambaga ugamije kwigisha abandi bishora mu mwuga w’uburaya akabumvisha ko ntacyo bimaze kuburyo abigisha gake gake bamwe bakanawureka bagashaka ikindi kintu bakora.

Umutesi yagiriye inama abatarajya muri uyu mwuga, kuwugendera kure



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)