Uburanga bw'umunyamideli wigaruriye umutima wa Kadogo ukina muri Seburikoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngabo Léon uzwi nka Kadogo muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko inyura kuri televiziyo Rwanda, ari mu munyenga w'urukundo n'umunyarwandakazi w'umunyamideli, Rosinette Umuhoza.

Uyu mukinnyi umaze kwandika izina muri sinema nyarwanda aho azwi kandi ku izana rya Njuga akaba ari n'izina rya filime ryamwitiriwe, ntiyakunze kumvikana cyane mu rukundo.

Uyu musore rero akaba ari mu rukundo n'umukobwa w'umunyamideli ubarizwa mu kigo gifasha abanyamideli cya Kigali Modeling Company, bakunze kwerekana urukundo rwabo binyuze ku mbuga nkoranyamba.

Mu minsi ishize uyu munyamidelikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ya Njuga cyangwa Kadogo iherekezwa n'amagambo agira ati'ni mwiza kuruta abandi bose', ni mu gihe Njuga abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram na we yahise ashyiraho ifoto y'uyu mukobwa avuga ati'ninjye gusa.'

Rosinette umukobwa wihebeye Kadogo
Rosinette Umuhoza asanzwe ari umunyamideli
Guhisha amarangamitima afitiye Kadogo ntibigishoboka
Urukundo rwe na Kadogo rugenda rukura umunsi ku munsi
Rosinette Umuhoza kwihishira byaranza yerura ko Kadogo amurutira abandi bahungu bose
Umuhoza wahogoje umukinnyi wa filime Ngabo Leon
Njuga cyangwa Kadogo ari mu munyenga w'urukundo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bw-umunyamideli-wigaruriye-umutima-wa-kadogo-ukina-muri-seburikoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)