U Bwongereza bwemeje ko nta gishobora gukoma mu nkokora CHOGM iteganyijwe i Kigali -

webrwanda
0

Iyi nama izabera mu Rwanda mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021 yagombaga kuba yarabaye ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

Ni umwanzuro wafashwe kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abashoraga kwitabira iyi nama cyane ko iki gihe amakuru kuri COVID-19 yari akiri make, ku buryo abantu batari kwirengera ingaruka z’ibyashoboraga kuba mu gihe iyi nama yaba iteranye.

Nyuma yo gukora isesengura ryimbitse ku miterere y’iki cyorezo, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwafashe icyemezo cy’uko iyi nama yakwimurirwa mu kwezi kwa Kamena.

Mu kiganiro Minisitiri Tariq Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye na RBA ku wa 1 Gicurasi 2021, yavuze ko mu gihe habura iminsi mike ngo iyi nama iterane igihugu cye ndetse na Commonwealth bizakomeza gukorana n’u Rwanda ruzayakira kugira ngo igende neza.

Ati “Ndizera ko uko tugenda dusatira ukwezi kwa Kamena tuzakomeza gukorana n’abanyamuryango ba Commonwealth, n’u Bwongereza nk’igihugu kiyoboye muri iki gihe, n’u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, n’umunyamabanga mukuru n’itsinda bakorana ku buryo inama izaba mu mutekano no mu ituze.”

Yavuze ko aho bigeze icyorezo cya COVID-19 kidashobora kongera gutuma iyi nama isubikwa ngo kuko abantu bamaze kumenya uko bagomba kwitwara n’ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo bayirinde.

Ati “Muri rusange abantu bazi ibyo bagomba kwitwararika mu ngendo, bazi ibizamini bagomba gukorerwa, bazi ibyo bagomba kwitondera iyo bafashe indege bajya mu kindi gihugu, kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye na Covid-19 ntekereza ko abantu bamaze kumenyera kubaho muri ubwo buryo guhera umwaka ushize.”

Iyi nama izaganirirwamo ingingo zitandukanye zirimo iterambere ry’urubyiruko, umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw’abagore n’abagabo, ihindagurika ry’ikirere, uburezi ndetse n’iterambere rya demokarasi . Bteganyijwe ko izahuriza i Kigali abantu babarirwa hagati ya 7000 na 10 000.

U Rwanda ruriteguye

Mu ruzinduko Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland aherutse kugirira mu Rwanda muri Werurwe yavuze ko hari icyizere cy’uko iyi nama izagenda neza kandi ikaba imbonankubone nyuma y’igihe hakorwa inama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Dufite intego yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuzahurire aha ngaha i Kigali tariki 21 Kamena uyu mwaka, turashaka kuba hamwe nk’Umuryango tumaze igihe dukora inama zacu dukoresheje ikoranabuhanga. Inama za mbere zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hari abantu benshi bafite icyizere cy’uko twahura nk’uko twicaye ubu tukaganira imbonankubone.”

Yakomeje avuga ko yanyuzwe n’aho yasanze u Rwanda rugeze imyiteguro ndetse yemeza ko nta gihugu kigeze kibikora kuri urwo rugero.

Ati “U Rwanda ruriteguye neza! Iyo utekereje uko aho inama izabera hubatswe ,itsinda ririmo gutegura CHOGM ririmo gukurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, barimo gukurikirana ikintu ku kindi. Ntabwo turabona igihugu kiteguye gutya CHOGM nk’u Rwanda. Dufite ibyishimo, ni ibintu bishimishije kubona abantu bitanga, barakora ibyo bishimiye kandi bakorana n’umwete.”

U Rwanda rwatangiye imyiteguro yo kwakira CHOGM mu mpera za 2019, icyo gihe Guverinoma yari yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zari zagenewe kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.

Ibindi bikorwa bijyanye no kwitegura iyi nama byakozwe birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kuvugurura no kwagura iyari ishaje, kuvugurura amazu no kurimbisha Umujyi wa Kigali aho bishoboka hose.

Uretse Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera baganiriye na IGIHE bavuze ko bageze kure bitegura kugira ngo bazabashe kwakira neza abazitabira iyi nama.

Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.

Tariki 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari na bwo buyoboye uwo muryango ubu.

Kugira ngo igihugu cyemererwe kwakira CHOGM bisaba ko cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Minisitiri w’u Bwongereza Ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza (Commonwealth), Tariq Ahmad yavuze ko COVID-19 itakongera kubuza CHOGM itegerejwe mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)