Abantu 11 barimo abasekirite bafashwe bakekwaho kwiba inzoga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bashinzwe gucunga umutekano bafashwe hamwe n'abandi batandatu barimo batatu bakekwaho kugura ibyo byafashwe no kubicuruza ndetse n'abandi batatu bibaga mudasobwa na telefoni .

Bafashwe kuwa 30 Mata 2021 nyuma yo kwiba rwiyemezamirimo bari bashinzwe kurinda wari ufite iduka(depot) ricuruza inzoga ziganjemo izo mu bwoko bwa liqueur.

Umwe uri mu bakekwaho kwiba inzoga yabwiye itangazamakuru ko ubu bujura babukoraga mu mayeri menshi cyane afatanyije na bagenzi be ku buryo bari bazi ko batafatwa.

Ati ' Twazanaga imodoka dufite umushoferi tukinjira, tukagenda mu kigo tukinjiramo, tukazipakira [inzoga]. Twamaraga kuzipakiramo bamwe bagasigara ku kazi undi akazijyana, tukazijyana kuzigurisha'.

Yavuze ko bari bamaze icyumweru batangiye uyu mugambi ndetse ko bari bamaze kugurisha inzoga zifite agaciro k'amafaranga arenga 500 000.

Uyu yemera icyaha akanagisabira imbazi akagira inama bagenzi be ko badakwiye kugwa mu bishuko byo gushaka amafaranga mu buryo butemewe ahubwo ko bajya bategereza umushahara.

Uwaguraga izo nzoga yavuze ko atari asanzwe acuruza inzoga gusa ngo yari yabwiwe n'umuntu ko hari inzoga zaguzwe muri cyamunara, na we yemera kuzigura kugira ngo azungukemo.

Yavuze ko impamvu yaguze inzoga kandi adasanzwe azigurisha ari uko yari yizeye kuzibonera isoko maze akavanamo inyungu nyinshi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete icunga umutekano ya AGESPRO, abo basekirite bakoragamo, Murama Jean Pierre, yavuze ko bitari bisanzwe kubona abashinzwe gucunga umutekano aribo biba, avuga ko bihabanye n'indangagaciro z'icyo kigo.

Ati ' Duhamya ko ari ikintu kidasanzwe mu kigo cyacu kandi gitandukanye n'amahame tugenderaho.Tugira gahunda yo kubahugura, tugira gahunda yo kubumva kandi n'abakirya babaga bishimira serivisi tubaha.'

Yijeje abo bashinzwe kurindira umutekano ko ibi bikorwa bibi bitazasubira kubaho ukundi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kuba abari bashinzwe gucunga umutekano aribo bahindukiye bakiba ari ikintu kidakwiriye kwihanganirwa.

Ati 'Iki ni ikintu gikomeye cyane. Icyo dusaba abaturarwanda ni ukuduha amakuru kugira ngo ahagaragaye ko bibwe bikurikiranwe abantu bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.'

Abafashwe nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Aba bafashwe bibye mudasobwa
Abafashwe barimo n'abari bashinzwe gucunga umutekano w'abantu n'ibintu mu kigo cya AGESPRO
Inzoga zibwe ziganjemo izo mu bwoko bwa liqueur
Umwe mu bashinzwe gucunga umutekano yavuze ko bakoreshaga amayeri menshi mu kwiba izi nzoga kuko bifashishaga imodoka mu kuzitunda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-barimo-abasekirite-bafashwe-bakekwaho-kwiba-inzoga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)