Mu mpera z'icyumweru gishize, amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakinnye, aho umukino wagombaga guhuza Simba SC na Yanga wasubitswe bikarakaza abafana b'aya makipe cyane, ni nyuma yo kwishyura ntibarebe umukino.
Uyu mukino wagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi saa 17h zo muri Tanzania bikaba saa 16h zo mu Rwanda ariko mbere y'amasaha make Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Tanzania(TFF) yasohoye itangazo rivuga ko uyu mukino wimuriwe saa 19h bikaba saa 18h zo mu Rwanda.
Ibi ariko ntibyakiriwe neza na Yanga ikinamo kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima aho yahise isohora itangazo rivuga ko ibyo federasiyo yakoze binyuranyije n'amategeko kuko umukino uba ugomba kwimurwa cyangwa ugahindurirwa isaha byibuze mbere y'amasaha 24.
Iyi kipe yagiye kuri Uwanja wa Mkapa ku masaha asanzwe y'umukino (saa 17h) iteregereza Simba SC irayibura, hashize iminota 15 ihita isohoka mu kibuga irigendera.
Simba SC ya Kagere yaje ku isaha umukino wari wimuriweho ibura Yanga, umukino waje gusubikwa ibintu byababaje cyane abafana b'amakipe yombi batangiye kurwanira muri Stade bitana ba mwana, aho banasabye Simba SC yari yakiriye uyu mukino kubasubiza amafaranga yabo.
Muri iki gihugu kandi, ku munsi w'ejo hashize KMC ya Migi yari yasuye Namungo amakipe yombi anganya 0-0. Ni umukino Migi yabanje ku ntebe y'abasimbura. Simba SC niyo iyoboye urutonde n'amanota 61, Yanga ya kabiri ifite 57, Azam FC ifite 54 mu gihe KMC ari iya 5 n'amanota 41.
Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Armenia yari yakomeje, Urartu FC ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi yari yasuye Shirak FC amakipe yombi anganya 1-1, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Alashkert iyoboye urutonde ifite 33, Urartu ni iya 5 n'amanota 26.
Muri Macedonia shampiyona yari igeze ku munsi wa 32, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yanganyaga na Pelister 0-0, ni umukino wabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru. Kugeza ubu muri iyi shampiyona Shkëndije ni iya mbere n'amanota 74, FC Shkupi ya kabiri ifite 58.
Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ntabwo Yannick Mukunzi yari mu bakinnyi ikipe ye ya Sandvikens IF yakoresheje ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi banganya Örebro Syrianska 0-0. Nyuma y'imikino 6 iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n'amanota 14 inganya na Dulkurd.
Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Girusi ntabwo Nizeyimana Mirafa yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Zanaco United yatsindaga Kabwe Warriors 2-1 mu mukino wa shampiyona. Iyi shampiyona iyobowe na Zesco United n'amanota 55, Zanaco FC ni iya kabiri n'amanota 46.
Ntibyagendekeye neza Djihad Bizimana urimo usoza amasezerano ye muri Waasland Beveren kuko ayasoje n'ikipe ye imanutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ni nyuma y'uko banyagiwe na RFC Seraing 5-2 mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka wabaye ku wa Gatandatu, ni mu gihe ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1. Waasland imanutse itsinzwe ibitego 6-3. Ni umukino Djihad Bizimana atigeze akoreshwa nk'uko umwaka we wa nyuma byamenyerewe ko atakunze gukinishwa.