Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Mambote Batshi Assis, uyu rutahizamu akaba asinye nyuma yaho rutahizamu wagombaga kuza muri Rayon Sports Aubyang bidakunze ko ayisinyira.

Mu minsi ishize nibwo hari ibiganiro hagati ya Rayon ndetse na Junior Aubyang ukomoka muri Gabon ko yagombaga gusinyira gikundiro ariko kubera ko umuhagarariye ariwe Manager we yatinze kugera mu Rwanda mbere y'uko igihe cyo kongeramo abakinnyi cyarangiy ku wa Kane tariki 29 Mata 2021.

Nyuma yaho bidakunze ko uhagarariye Junior Aubyang asinyira Rayon Sports nibwo yafashe umwanzuro wo guhitamo Mambote nk'umusimbura we akaba agomba gukonira iyi kipe yambara umweru n'ubururu.

Nubwo igihe cyo kongeramo abakinnyi mu Rwanda cyarangiye tariki ya 29 Mata 2021, amakuru ahari aravuga ko uyu mukinnyi yahise ashakirwa ibyangombwa mbere y'uko isoko rifunga nubwo ryafunze Mambote ataragera mu Rwanda.

Rutahizamu Mambote aje muri Gikundiro nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Nyuki yo muri Congo , Napsa Stars na City of Lusaka zo muri zambia.

Mambote w'imyaka 21 y'amavuko aje muri Rayon Sports akurikira Muhire Kevin na Hertier Luvumbu baheruka kongerwa muri iyi kipe yitegura gukina umukino wayo wa mbere wa shampiyona na Gasogi United kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021.

The post Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Assi Mambote Batshi akaba aje gusimbura Junior Bayanho. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yamaze-gusinyisha-rutahizamu-assi-mambote-batshi-akaba-aje-gusimbura-junior-bayanho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)