Igitego cya Sugira Ernest gifashije Rayon Sports kunganya na Kiyovu Sports 1-1 mu mukino wa shampiyona.
Rayon Sports yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 5 w'itsinda B rya shampiyona, uyu mukino ukaba wabereye ku kibuga cya Bugesera ni nyuma y'uko Stade Amahoro ihagaritswe kubera kwangirika.
Uyu mukino wabaye ku isaha ya saa 12:30', Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino ubanza, yari yahigiye gutsinda uyu mukino.
Mu minota ya mbere y'umukino wabonaga amakipe yombi agerageza gusatira arema uburyo bw'ibitego ariko nta mahirwe mesnhi yabonye.
Abasore barimo Heritier Luvumbu watsindiye Rayon Sports mu mikino 2 iheruka ni umwe wari witezwe kuri uyu mukino ariko abasore ba Kiyovu Sports ntibamworohereye.
Kiyovu Sports itari yageze cyane imbere y'izamu rya rayon Sports, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 29 gitsinzwe na Mbogo Ally n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyirinkindi Saleh.
Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko n'ubundi Kiyovu Spots ntiyayorohera kuko wabonaga iyirusha cyane mu kibuga hagati. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 50, Kiyovu Sports n'ubundi yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, yakoze impunduka za mbere havamo Nyirinkindi Saleh hinjiramo Nsengiyumva Moustapha.
Ku munota wa 57, Rayon Sports yakoze impinduka 3, Sugira Ernest, Mudacumura Jackson[Rambo] na Sekamana Maxime binjiyemo havamo Drissa Dagnogo, Nshimiyimana Amran na Niyonkuru Sadjati.
Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ndetse n'abasore bayo batangira kugerageza amashoti ya kure nk'ishoti ryo ku munota wa 59 ryatewe na Luvumbu ariko rinyura hanze gato y'izamu.
Ku munota wa 60 Sugira Ernest yacitse ubwugarizi bwa Kiyovu Sports ndetse yari afite n'amwanya wo gushota ariko barinda bawumwaka.
Ku munota wa 61, Kiyovu Sports yakoze izindi mpinduka, Saba Robert yahaye umwanya Ishimwe Kevin.
Sugira Ernest yaje kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 68 kuri poenaliti, ni nyuma y'uko myugariro Mbogo Ally akoreye umupira mu rubuga rw'amahina.
Iki gitego cyagaruye Rayon Sports mu mukino, ku munota wa 74 Luvumbu aba yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ariko umupira wagaruwe n'igiti cy'izamu.
Iyi minota Rayon Sports yihariye umukino, Kiyovu Sports nta kindi yakoraga uretse gukora amakosa, yakoraga amakosa menshi. Ku munota wa 90, Luvumbu yacomekeye umupira mwiza Sugira Ernest ariko uyu rutahizamu umupira awushyira mu ntoki z'umunyezamu Kimenyi Yves.
Uyu rutahizamu yaje kongera gukubita igiti cy'izamu, ni ku mupira yateresheje umutwe wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Luvumbu ku munota wa 92. Umukino waje kurangira ari 1-1.
Kugeza ubu muri iri tsinda Rayon Sports ifite amanota 8, Kiyovu Sports 7, Rutsiro ifite 5 mu gihe Gasogi United ifite amanota 4(Hagiye kuba umukino uhuza Rutsiro FC na Gasogi United).
11 impande zombi zitabaje
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mujyanama Fidele, Luvumbu Heritier, Nishimwe Blaise, Drissa Dagnogo, Niyonkuru Sadjati na Manace Mutatu
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Yves, Dusingizimana Gilbert, Mbogo Ally, Ngandu Omar, Habamahoro Vincent, Nyirinkindi Saleh, Bigirimana Abedi, Saba Robert, Bonane Janvier na Ghislain Armel
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-amafoto