Police FC yanyagiye Etincelles, AS Kigali yihaniza Musanze FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, mu itsinda C Police FC yanyagiye Etincelles FC 5-1 mu gihe AS Kigali yatsindiye Musanze FC iwayo 3-1.

Police FC mu itsinda C kuri Stade Amahoro yari yakiriye Etincelles FC, ni mu gihe undi mukino wo muri iri tsinda AS Kigali yari yasuye Musanze FC.

Police FC yatangiye umukino isatira ariko ku munota wa 4 Etincelles yatsinze igitego gitsinzwe na Djibril Hassan.

Police FC yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura iki gitego, irema uburyo bwinshi bw'ibitego ariko kureba mu izamu bibanza kugorana.

Ku munota wa 29 ku bwumvikane buke bw'umunyezamu wa Etincelles FC n'ubwugarizi bwe, Police FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Iyabivuze Ose. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Ku munota wa 53, Iradukunda Eric Radu yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira ukubita umutambiko w'izamu.

Ku munota wa 67 Ntwari Evode yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC, ni nyuma y'umupira wari uhinduwe imbere y'izamu na Savio maze Mico Justin ananirwa kuwushyira mu izamu.

Evode yaje gutsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw'amahina ku munota wa 71.

Ntirushwa Aime winjiye mu kibuga asimbura Savio ku munota wa 90 yatsindiye Police FC igitego cya kane, mu gihe mu minota y'inyongera Obedi winjiye mu kibuga asimbura Martin Fabrice yatsindiye Police FC igitego cya 5. Umukino warangiye ari 5-1.

Muri iri tsinda kandi AS Kigali yatsindiye Musanze FC iwayo 4-2. AS Kigali yatsindiwe Muhadjiri na Tchabalala buri umwe yatsinze 2, ni mu gihe Musanze FC yatsindiwe na Onesme na Sova.

Mu itsinda D Mukura VS yanganyirije na Sunrise FC i Huye ni mu Espoir FC yatsindiye Marines FC i Rubavu 1-0.

Umukino wari wabanje wo mu itsinda B, Kiyovu Sports yatsinzwe na Rutsiro FC 1-0.

Nkinzingabo Fiston wa AS Kigali
Muhadjiri yagoye cyane Musanze FC
Tchabalala yishimira igitego cye
AS Kigali yishimira intsinzi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-etincelles-as-kigali-yihaniza-musanze-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)