Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda -

webrwanda
0

Prof Dr Nosa wahawe inshingano muri UR yari asanzwe ari umwarimu wigisha mu ishami ry’ibidukikije ndetse akaba no mu buyobozi bwa Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya SUNY ESF [State University of New York College of Environmental Science and Forestry].

Ni mu mpinduka zakozwe n’Inama y’Abaministiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

Ubusanzwe Kaminuza y’u Rwanda yari ifite abayobozi bane bungirije barimo ushinzwe imyigishirize n’ubushakashatsi, ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, ushinzwe iterambere ndetse n’ushinzwe imari. Gusa mu mpinduka zakozwe bagabanyijwe bagirwa batatu.

Dr Musafiri Papias Malimba, wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, yagumishijwe muri uyu mwanya ariko ahabwa inshingano zivuguruye z’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Igenamigambi n’iterambere rya UR.

Ku rundi ruhande, Françoise Kayitare Tengera wari ushinzwe imari nawe yongerewe inshingano ahabwa kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere.

Ibyo wamenya kuri Prof Dr Nosa

Dr. Nosa Egiebor, ni umwarimu mu ishami ry’ibidukikije. Yabanje kuba umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru muri Kaminuza ya SUNY ESF.

Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria, ni Enjeniyeri w’umwuga ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na ‘Chemical-Metallurgical Engineering’ yakuye muri Queen’s University iri ahitwa Kingston mu Mujyi wa Ontario mu gihugu cya Canada.

Mu myaka irenga 30 amaze ari umwarimu, Dr Egiebor yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi ndetse akanayobora amashami atandukanye muri Kaminuza zo muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiriye ibijyanye no kwigisha nk’umuntu wari ufite impamyabumenyi ihanitse muri Kaminuza ya Alberta yo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.

Uyu mugabo ibijyanye n’ubushakashatsi nabyo abifitemo uburambe kuko nko mu myaka ya 2011-2014 yari Visi perezida ushinzwe Uburezi Mpuzamahanga n’Ubushakashatsi muri Kaminuza ya Tuskegee University iherereye muri Leta ya Alabama.

Kuva mu mu 2014 kugeza mu 2017 yakoraga muri Kaminuza ya Mississippi. Ni umwarimu mpuzamahanga akaba umushakashatsi ndetse unakora akazi ko kwigisha muri kaminuza zirimo Berlin University mu Budage, Ankara University muri Turukiya n’izindi.

Uyu mugabo kandi amaze kwandika inyandiko zirenga 100 zifashishishwa ndetse akunda gutanga amasomo n’ibiganiro mu nama zaba izo muri Amerika ndetse n’izindi mpuzamahanga.

Prof Dr Nosa O. Egiebor wagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imyigishirize n'Ubushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda
Dr Musafiri Malimba yagizwe Umyobozi Wungirije muri UR ushinzwe Igenamigambi n'Iterambere
Françoise Kayitare Tengera yagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri UR. Yari asanzwe ashinzwe imari gusa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)