Huye: Imiryango itari iya Leta yasabwe ubuvugizi mu kuvugurura imitangire ya serivise z’ubutaka -

webrwanda
0

Abo baturage basabye ko imiryango itari iya Leta isanzwe ibakorera ubuvugizi, yakwita no kuri icyo kibazo kiri muri serivise z’ubutaka kigakemurwa mu buryo burambye.

Umwe mu baturage ati “Ni ikibazo kidukomereye cyane kuko kugira ngo umuntu ahabwe icyangombwa cyo kubaka biragoye. Nanjye maze igihe ngishaka ariko nsanga abakozi badahari cyangwa nabasanga ku kazi bakambwira ngo tegereza, hashira iminsi nasubirayo ngo tegereza. Ubu nayobewe uko nzabigenza, wagira ngo baba bashaka ko tubaha ruswa.”

Undi muturage yasabye ko imiryango itari iya Leta isanzwe ibakorera ubuvugizi yakwinjira no muri icyo cya serivise z’ubutaka.

Ati “Imiryango itari iya Leta izadufashe ibikoreho nk’uko yadufashije ibindi birimo imisoro n’ibyiciro by’ubudehe. Iki kintu cy’imitangire ya serivise mu by’ubutaka mu Karere ka Huye kirabangamye. Kubona icyangombwa cyo kubaka bishobora kugufata umwaka wose ukibyirukankamo utaragihabwa.”

Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko hari bamwe bimwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma bubaka badafite uruhushya bagasenyerwa.

Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI) Bizimana Jean Baptiste, yavuze ko icyo kibazo na we yahuye nacyo kandi kuba gikunze kugaragara ku bantu benshi, gishobora gukorerwa ubuvugizi kigakemuka ku bufatanye n’inzego za leta.

Ati “Icyo kintu ni cyo kuko nanjye ubwanjye byambayeho, cyane cyane iyo ugiyeyo akenshi usanga badahari ariko wabaza bakakubwira ko bagiye gukorera hanze y’ibiro, noneho ugasanga njye byambayeho n’undi byamubayeho, n’undi ni uko.”

“Ibyo ni ibintu bishobora gukemuka abantu bashyizeho uburyo bw’imikorere, hagashyirwaho umunsi wo gukemura ibibazo by’ubutaka abaturage bakaba bawuzi. Urumva ibyo ni ibintu twakemura.”

Bizimana yakomeje avuga ko ku bufatanye n’indi miryango itari iya Leta irenga 20 bari gushaka uburyo bajya bakorera hamwe kugira ngo ubuvugizi bakorera abaturage bwumvikane neza.

Yavuze ko mu byo bazarebera hamwe harimo n’ibibazo bibangamiye abaturage kugira ngo bikeneye ubuvugizi mu nzego zitandukanye.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Leo Pierre, avuga ko imiryango itari iya leta ibafasha muri byinshi kuko ubuvugizi ikora butuma hari ibibazo byinshi bikemuka.

Imiryango itari iya Leta igera kuri 20 ikorera mu Karere ka Huye yahurijwe hamwe na AMI kugira ngo irebere hamwe uko yahuza ijwi n’imbaraga mu gukorera ubuvugizi abaturage ku bibabangamiye.

Abaturage basabye imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye kubakorera ubuvugizi mu kuvugurura imitangire ya serivise z’ubutaka

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)