Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro ku mpamvu gahunda yo kongera umubare w’abaforomo yadindiye -

webrwanda
0

Mu rwego rw’ubuzima, mu myaka itatu n’igice ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hari byinshi byakozwe birimo kongera umubare w’abaganga. Imibare igaragaza ko mu 2017, byabarwaga ko mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi 10.055; gahunda yari uko uwo mubare w’abo yitaho ugabanuka mu kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme na serivisi nziza.

Mu 2020, umuganga umwe yabarirwaga abantu 8.247 ndetse ni igipimo kiri hejuru y’icyari cyiyemejwe kuba cyagezweho mu 2021 kuko mu ntego harimo ko bizagera muri uyu mwaka umuganga umwe abarirwa abarwayi 9000, byumvikane ko byagezweho bikanarenga.

Ku babyaza, naho imibare igaragaza ko hari intambwe yatewe. Mu 2017 byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.

Gusa urwego rutigeze rugera ku ntego zari ziyemejwe ni urujyanye n’abaforomo kuko mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.

Mu biganiro byatangiwe mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye ku buryo nubwo washyiramo amafaranga utabona abaforomo bahagije ku isoko ry’u Rwanda ibintu byageza ku kujya kubashakira mu mahanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yafashe umwanya asobanura ingamba zashyizweho mu gukemura iki kibazo. Yavuze ko muri iki gihe abari mu mwuga w’ubuforomo atari abantu babihisemo ahubwo ko bawugiyemo ku gisa n’impanuka.

Yatanze urugero rw’abantu babaga bashaka kwiga ubuganga cyangwa ubumenyi mu bijyanye n’imiti ariko bakabura amanota asabwa, bakajya mu buforomo ku bw’amaburakindi.

Imwe mu ngamba yagaragaje ni uko ubuforomo bugiye kwigishwa nk’uko byahoze kera, ku buryo abanyeshuri batangira mu wa kane w’amashuri yisumbuye babwiga nk’isomo, bakarangiza amashuri yisumbuye bashobora kujya mu kazi.

Ati “Mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’abaforomo mu gihugu, tumaze gutegura gahunda yo kuvugurura umwuga w’abaforomo, binyuze mu kongeramo abaforomo b’abunganizi bazajya baba barangije amashuri yisumbuye”.

Yavuze ko iyi gahunda yamaze gukorwaho hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi ku buryo mu gihe cya vuba amasomo azaba yatangiye kuko n’integanyanyigisho yamaze gutegurwa.

Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe kuri iki kibazo, agaragaza ko n’ubundi ibyavuzwe ari ibintu bimaze imyaka n’imyaka bisubirwamo, yibaza impamvu gahunda nk’iyi idindira.

Yavuze ko abyumva ko abaforomo batategurwa ijoro rimwe, ko ari ibintu bifata imyaka bari mu ishuri biga gusa ariko kuba uyu munsi aribwo hari kunozwa “gahunda yo kunoza uburyo bwo kubona abaforomo bahagije” ari ibintu bitumvikana kandi aricyo cyari gikwiriye kuba cyarakozwe ku munsi wa mbere.

Ati “Igitinda gukorwa gitangirwa kare”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakeneye serivisi zihuse, bityo abayobozi bakwiriye kwirinda guhora mu mvugo zimwe ahubwo bagakora ibyo bategerejweho. Yasabye ko gahunda nk’izi zikwiriye guhabwa igihe ntarengwa zigomba kuba zatangiye umusaruro kuko ziba zihanzwe amaso n’abanyarwanda benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riteganya ko abaturage 1000 baba bakwiye guhabwa serivisi n’abaforomo batatu.

Minisitiri w'Ubuzima, Ngamije Daniel, yavuze ko urwego rw'abunganizi b'abaforomo rugiye gutangira mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)