Patriots yatsinze umukino wa mbere ufungura irushanwa rya BAL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL y'uyu mwaka,Patriots BC yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83-60,biyifasha kwinjira neza muri iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe y'ibigugu muri Afurika.

Uyu mukino wagaragayemo icyamamare mu muziki,Jermaine Cole,wakinnye igihe kinini ndetse yinjiza n'amanota ku ruhande rwa Patriots.

Abakinnyi bigaragaje cyane ku ruhande rwa Patriots Brandon Costner, barimo Umunyamerika, wabaye uwarushije abandi kwitwara neza (MVP) muri uyu mukino yatsinzemo amanota 20.

Muri Patriots kandi Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota 13, undi munyamerika Prince Ibeh atsinda 13 naho kapiteni wayo Aristide Mugabe atsinda amanota 9.

Muri Hoopers, umunyamerika Taren Sullivan niwe watsinze menshi, 15, naho Ben Uzoh wigeze gukina Nets, Cavaliers cyangwa Raptors muri NBA atsinda amanota 12

Patriots BC yagowe n'agace ka mbere gusa kuko yagatsinzwe ku manota 17 -18 ariko yaje kugaruka mu tundi duce iri hejuru itsinda uyu mukino wari ingenzi kuri yo.

Igice cya mbere cya mbere [uduce 2 twa mbere] twarangiye Patriots iyoboye umukino n'amanota 43-34 ya Rivers Hoopers ndetse ikomeza kuyobora mu duce twakurikiye.

Irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere, kuva uyu munsi tariki ya 16 kugeza kuwa 30 Gicurasi 2021.

Irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere,rigizwe n'amakipe 12 ariyo: Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers, GNBC na US Monastir. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y'iminsi itatu.

Urutonde rw'abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL na nimero bazambara:

2. Mugabe Arstide
5. Sagamba Sedar
10. Gasana Sano
11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
12. Kenneth Gasana
14. Bush Wamukota
15. Jermaine Cole
22. Dieudonne Ndizeye
23. Steve Hagumintwari
24. Jean Paul Ndoli
32. Prince Ibeh
33. Brandon Costner
34. Elie Kaje




Patriots BC yatsinze umukino ufungura



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/patriots-yatsinze-umukino-wa-mbere-ufungura-irushanwa-rya-bal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)